Element Eleeeh yiseguye ku bafana nyuma y’ihagarikwa ry'igitaramo cye muri Amerika

Nov 28th, 2026 14:55 PMBy Vainqueur Mahoro
Share
Element Eleeeh yiseguye ku bafana nyuma y’ihagarikwa ry'igitaramo cye muri Amerika

Umuhanga mu gutunganya amajwi (producer) akaba n’umuhanzi Element Eleeeh yasabye imbabazi abafana bari bitabiriye igitaramo yari ategerejweho kuririmbira mu mujyi wa Louisville, muri Leta ya Kentucky, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko kikaza guhagarikwa ataragera ku rubyiniro.

Mu itangazo yashyize hanze, Element Eleeeh yavuze ko yari ahari kandi yiteguye neza gukora igitaramo, gusa ku bw’amahirwe make, igitaramo cyaje guhagarikwa n’inzego z’umutekano zo muri ako gace kubera ibibazo birimo ubwinshi bw’abantu bari bitabiriye, ibibazo bijyanye no kumenyekanisha imyirondoro yabo ndetse no kutumvikana cyangwa kudafatanya kwa bamwe mu bari bitabiriye..

 

Elementi yatangaje ko we n’itsinda rye bagiye gukorana bya hafi n’abategura igitaramo kugira ngo barebe niba bishoboka ko cyasubukurwa kikazaba ku yindi tariki. 

 

Yanasabye abafana bafite ibibazo cyangwa amakuru bakeneye ku bijyanye n’igitaramo kwegera abategura igikorwa, cyane ko ari bo bashinzwe kubasubiza.

 

Yasabye imbabazi abantu bose bari bavuye mu ngo zabo baje mu gitaramo, ariko ntibabashe kumubona mu gitaramo bari bategereje. Yavuze ko yumva neza uko batengushywe, anabashimira ukwihangana, kumva no gukomeza kumushyigikira.

 

Element ELEEEH yizeye kuzagaruka Louisville agataramira abafana be, kugira ngo abishyure umwenda yumva abarimo.

956589.jpg

 

956536.jpg

 

Inkuru Bijyanye
Izindi