Elayono Worship Family bashyize hanze indirimbo yabo ya mbere

Mar 17th, 2025 14:05 PMBy Vainqueur Mahoro
Share
Elayono Worship Family bashyize hanze indirimbo yabo ya mbere

Elayono Worship Family yamurikiye abakunzi ba muzika indirimbo yabo ya mbere mu rugendo rwabo w'ivugabutumwa ryifashishije indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Iyi ndirimbo bayise " Mwami Mana" yamaze kugera ku mbuga zitandukanye zimumvirwaho umuziki.

 

Uyu muryango washinzwe na Mayuru ubuyobowe na Mucyo Kephar ni umuryango mushya  ugizwe n'abariririmbyi, abacuranzi ndetse n'abavugatumwa bibumbiye hamwe mu gusakaza ubutumwa bwiza bwa Kristo binyuze mu ndirimbo ndetse banafasha abababaye n'abatishoboye.

 

Ubuyobozi bw'uyu muryango   bwabwiye ISIBOTV&RADIO  ko Elayono Worship Family  imaze gukora indirimbo nyinshi  zizagenda zisohoka mu gihe cya vuba bahisemo guhera ku ndirimbo "Mwami Mana".

 

Yakomeje avuga ko iyi ndirimbo ari yo ya mbere, ndetse yahisemo gushinga uyu muryango mu rwego rwo guhagurutsa abaramyi ngo bakomezanye urugendo rwo kuramya no guhimbaza Imana.

 

Ati "Ni itorero ryanjye iyo ni worship team mbarizwamo rero numuryango wanjye Nkunda cyane, ni ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo, turasenga cyane ngo Imana ihagurutse abaramyi bayiramya banayihimbaza mu ukuri no mu mwuka."

 

Mu Rwanda umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ukomeje kwaguka umunsi ku munsi binyuze mu bihangano bikorwa n'abahanzi ku giti cyabo ndetse n'amatsinda yihuriza hamwe agahagurukira uyu murimo w'ivuga butumwa ryifashishije indirimbo.

 

Iyi ndirimbo nshya ya Elayono Worship Family, "Mwami Mana," yamaze kugera ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki. https://www.youtube.com/watch?v=BAaRRal6_J0

ELAYONOY.jpeg
Iyi ndirimbo nshya ya Elayono Worship Family, "Mwami Mana," yamaze kugera ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki.
EELAYONO.jpeg
Elayono Worship Family  ni umuryango mushya  ugizwe n'abariririmbyi, abacuranzi ndetse n'abavugatumwa bibumbiye hamwe mu gusakaza ubutumwa bwiza bwa Kristo binyuze mu ndirimbo 
ELAYONOY.jpeg
Usibye kuririmba Elayono Worship Family  ni umuryango ukora n'ibikorwa bijyanye no gufasha abababaye n'abatishoboye
ELAYONO6.jpeg
Elayono Worship Family  bateguje abakunzi b'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ibihangano byinshi bishya kandi bijyanye n'igihe
ELAYONO.jpeg
Inkuru Bijyanye
Izindi