Cyusa Ibrahim Yasabye Urubyiruko Kuzirikana Ubutwari Bwaranze Inkotanyi

Mar 21st, 2025 12:23 PMBy Vainqueur Mahoro
Share
Cyusa Ibrahim Yasabye Urubyiruko Kuzirikana Ubutwari Bwaranze Inkotanyi

Cyusa Ibrahim yacyeje ubutwari bw’Inkotanyi mu ndirimbo nshya asabye urubyiruko kuzirikana ubutwari bwaranze Inkotanyi, bityo na bo bagaharanira kugera ikirenge mu cy’ababohoye u Rwanda.

Uyu muhanzi mu muziki  gakondo yashyize hanze indirimbo yise ‘Inkotanyi Turaganje’, irata ubutwari bw’Inkotanyi, zabohoye u Rwanda zikagarurira Abanyarwanda icyizere cyo kubaho, kongera kugira ubuzima bwiza no gutera imbere.

 

Cyusa yabwiye ISIBO TV/RADIO ko iyi ndirimbo yayikoze mu rwego rwo gushimira Inkotanyi zabohoye u Rwanda no gukomeza kuzereka ko Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda gukomeza kuzirikana ubwitange bwazo.

 

Ati: “Ni indirimbo nahimbye ndata ubutwari bw'Inkotanyi, mbwira n'abanyarwanda ko Inkotanyi zatubohoye zikaturinda  mu myaka 31 ishize, tugomba gukomeza kuzigirira icyizere uko zatubohoye niko zizakomeza kuturinda."

 

"Nyihimbye kubera ko ubona amahanga yose aratugeramiye ku bw’inyungu zabo. Mbwira Abanyarwanda nti: Inkotanyi turaganje, nta waduhangara, turakomeye, turacyari ba bandi. Ni uburyo bwo kugira ngo mpumurize Abanyarwanda ko ingabo zacu ziri maso kandi ziteguye kururinda.”

 

Uyu muhanzi kandi yashimye Perezida Paul Kagame udahwema gutekerereza u Rwanda, kuruhagararira neza ndetse no kurwimana mu mahanga, ubu rukomeje kuganza no gutera imbere.

 

Cyusa Ibrahim avuga ko  iyi ndirimbo yayihimbiye Abanyarwanda kugira ngo bakomeze kugirira icyizere no gushyigikira Inkotanyi, kuko zifite ubushake n’imbaraga zo kurinda U Rwanda no gukomeza kuruteza imbere.

https://youtu.be/80sqfBebBgE

cyusaaa.JPG
Cyusa Ibrahim Yasabye Urubyiruko Kuzirikana Ubutwari Bwaranze Inkotanyi
cyusaa.JPG
Cyusa Ibrahim avuga ko  iyi ndirimbo yayihimbiye Abanyarwanda kugira ngo bakomeze kugirira icyizere no gushyigikira Inkotanyi kuko zifite ubushake n’imbaraga zo kurinda U Rwanda
Ngenzi.JPG
Iyi ndirimbo nshya ya Cyusa Ibrahim igaragaramo umukinnyi wa filime Daniel Gaga  wamamaye ku mazina ya "Ngenzi"


 

Inkuru Bijyanye
Izindi