Cardinal Kambanda yagiye kwifatanya n’abakirisitu ba Cameroun kwakira Papa Leo XIV

Apr 15th, 2026 14:32 PMBy Vainqueur Mahoro
Share
Cardinal Kambanda yagiye kwifatanya n’abakirisitu ba Cameroun kwakira Papa Leo XIV

Arikiyepiskopi wa Kigali Antoine Karidinali Kambanda, akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda,  yagiye muri Cameroun aho yagiye kwifatanya na Kiliziya yo muri iki gihugu mu kwakira Papa Leo XIV uri mu ruzinduko rw’iyogezabutumwa muri Afurika.

Uru ruzinduko rwa Papa Leo XIV rwatangiriye muri Algeria, aho yamaze iminsi ibiri asura abakirisitu n’abandi baturage, abagezaho ubutumwa bwibanda ku mahoro, urukundo n’ubutabera.

 

Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe, Papa yasuye umujyi wa Annaba, ahazwi cyane kubera amateka ya Kiliziya, anasengera muri Bazilika ya Mutagatifu Augustin.

 

Mu butumwa yahatangarije, Papa Leo XIV yibukije ko umutima w’Imana ubabazwa n’intambara, urugomo, akarengane n’ibinyoma, ariko ukarangwa no kuba hafi y’abicisha bugufi n’abaharanira amahoro.

 

Yashimangiye ko Isi ikeneye abantu biyemeza kubaka amahoro no kurwanya icyatuma abantu batandukana.

 

Muri uwo mujyi wa Annaba, Papa Leo XIV yanatuye igitambo cya Misa muri Bazilika ya Mutagatifu Augustin, ahamagarira abakirisitu gukomeza kuba urumuri rw’Isi n’umunyu w’Isi, by’umwihariko mu bihe bigoye Isi irimo.

 

Nyuma ya Algeria, Papa Leo XIV yerekeje muri Cameroun, aho yakiriwe n’imbaga y’abakirisitu n’abayobozi ba Kiliziya, barimo na Karidinali Kambanda.

 

Biteganyijwe ko muri uru ruzinduko ruzakomeza no mu bindi bihugu birimo Angola na Equatorial Guinea.

 

Léon XIV azagera mu mijyi 11 ya Afurika, aho biteganyijwe ko azakora urugendo rwa kilometero ibihumbi 18 mu ngendo z’ingende 18 azakora.

 

Cardinal Michael ​Czerny umwe mu bayobozi bakomeye i Vatican, yavuze ko uruzinduko rwa Papa muri Afurika rugamije ko gufasha “Isi kongera gutekereza kuri Afurika”.

 

Léon XIV aheruka gukorera ingendo mu bihugu birimo Turikiya, Lebanon mu Ugushyingo n’Ukuboza 2025. Muri Werurwe, yari i Monaco mu Bufaransa.

 

Nibura 20% by’abakirisitu gatolika ku Isi baba muri Afurika.

 

Uruzinduko rwa Léon XIV muri Afurika, ni urwa 24 rukozwe n’Umu-Papa uwo ariwe wese kuri uyu mugabane.

Separatists-in-Cameroon-pause-fighting-for-Pope-Leo-XIV-visit.jpg
Inkuru Bijyanye
Izindi