Bull Dogg Yakirigise Amarangamutima y'Abakunzi ba Jay Polly

Bull Dogg yakirigise amarangamutima y'abakunzi b'umuziki wa Hip Hop nyarwanda n'aba Jay Polly.
Uyu muraperi Bull Bogg yanyarukiye kuri Instagram yifashisha ifoto yafashwe arikumwe na Jay Polly avuga ko nubwo uyu muraperi atakiri mu Isi y'abazima ariko abamumenye bakiri kumwe nawe.
"Icyagiye ni umubiri, Roho ihorana na buri wese wakumenye."
Aya ni amagambo Bull Dogg yanditse kuri Instagram agaruka kuri Jay Polly witabye Imana tariki ya 2 Nzeri 2021.
sI ubwa mbere Bull Dogg avuze kuri Jay Polly dore ko mu 2021 ubwo Jay Polly hari hashize icyumweru yitabye Imana, BullDogg yavuze ko nk’umuntu batangiranye itsinda rya Tuff Gang, yasabye ko ibihangano bye byabungabungwa, amafaranga azakomeza kuvamo akazafasha umuryango we n’abana be.
BullDogg yasabye ko abakunzi be bakwiye gukomeza gutanga umusanzu mu rwego rwo gufasha umuryango n’abana be kugeza bakuze.
Tuyishime Josua benshi bamenye nka Jay Polly yari umuraperi ukomeye mu njyana ya Hip Hop u Rwanda rwagize kuva iyi njyana yamenyekana imbere mu gihugu.
Uyu muraperi yamamaye cyane mu ntangiriro za 2008 ubwo yadukanaga na bagenzi be mu itsinda rya Tuff Gang.
Nubwo yabarizwaga muri iri tsinda ariko ntibyamubujije gukora umuziki ku giti cye, aho yakoze indirimbo zinyuranye zamugize icyamamare. Nta muntu uzibagirwa indirimbo ze nka Ku musenyi, Deux fois Deux, Akanyarirajisho n’izindi zamufashije kubaka izina.
Mu 2011 uyu muraperi wari mu bakunzwe cyane yagaragarijwe urukundo mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ryari ribaye bwa mbere.
Kuva iki gihe ntabwo Jay Polly yongeye kurekura igikundiro cye mu bakunzi b’umuziki.
Yakomeje kugaragaza amashagaga mu muziki, ahagana mu 2014 nibwo yashimangiye ko akunzwe nyuma yo gutwara irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star.
Uyu muraperi wari mu bakomeye yakomeje kwitabira ibitaramo hafi ya byose byabaga bikomeye.
Cyakora mu 2018, Jay Polly yatangiye kwisanga mu bibazo rimwe na rimwe akanafungwa. Byatangiye nyuma yo kugirana amakimbirane n’umugore we bikamuviramo gufungwa amezi atanu.
Nyuma yo gufungurwa uyu muraperi yakomeje gukora umuziki ndetse akora indirimbo zakunzwe bikomeye.
Muri Mata 2021 yongeye gutabwa muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge akatirwa gufungwa iminsi 30.
Yitabye Imana tariki 2 Nzeri 2021 mu gihe yari ategerejwe mu rukiko tariki 2 Ukuboza 2021
