Bienfait Bimira yateguje album nshya

Mar 19th, 2025 14:57 PMBy Vainqueur Mahoro
Share
Bienfait Bimira yateguje album nshya

Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza  Bienfait Bimira, yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya ikaba imwe mu zikubiye kuri Album ye nshya .

Uyu muhanzi yageneye ubutumwa abakunzi b’umuziki w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, bukubiye mu ndirimbo yise "Urukundo" ivuga urukundo Yesu Kirisitu yakunze abantu. 

 

Muri y'indirimbo hari aho aririmba Agira Ati "Yankunze urukundo undi wese atabasha ku nkunda, Imibabaro yarimyinshi oya ntiyananiriwe munzira, ndashima ko yansigiye isezerano 

Konzamusanga.”

 

“Mfite amagambo yokuvuga ku mwami wanjye, Yankoreye ikintu undi wese atari gukora, Niwe wenyine mukunzi utabasha guhemuka, Namagara yemeye kuyaheba kubwacyu

 

Bienfait Bimira utuye mu gihugu cy'u Burundu ariko ahanini akunze kuba ari mu Rwanda aho afite ibikorwa bitandukanye.

 

Bienfait Bimira kimwe mu byari bimuraje inshinga mu rugendo aharutse kugirira mu Rwanda harimo gukorana indirimbo n'abandi bahanzi bakomeye baho mu rwego rwo kwagura urugendo rw'umuziki we.

 

Uyu muhanzi amaze gushyira hanze indirimbo 5 zifite n'amashusho yazo harimo "Yarambabariye", "Umuraba", "Iriba", "Isezerano" Niyi yashyize hanze yitwa "Urukundo".

 

 

jj.jpeg
Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza  Bienfait Bimira Bienfait Bimira yateguje album nshya
Inkuru Bijyanye
Izindi