Sénégal: Biyemeje gukusanya arenga miliyoni 30 Frw azafasha abagore bo mu Rwanda kwipimisha kanseri

Abanyarwanda baba muri Sénégal biyemeje gukusanya miliyoni 10 CFA (arenga miliyoni 38 Frw) azafasha abagore 1.000 bo mu Rwanda kwipimisha kanseri y’inkondo y’umura.
Ni umuhigo aba Banyarwanda bahize ku wa Gatandatu tariki 14 Werurwe 2026, ubwo bizihizaga Umunsi mpuzamahanga w’abagore. Ni ibirori byabereye ku cyicaro cya Ambasade y’u Rwanda i Dakar muri Sénégal.
Abanyarwanda bari muri ibi birori biyemeje gukusanya iyi nkunga, nyuma y’ikiganiro cyatanzwe na Dr Fatou Samb, inzobere mu kuvura indwara z’abagore, aho yavuze ko n’ubwo kanseri y’inkondo y’umura ari yo kanseri ihitana umubare munini w’abagore mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara, ngo iyo isuzumwe hakiri kare haba hari amahirwe menshi y’uko ivurwa igakira.
Mu kunganira ikiganiro cyatanzwe na Dr Fatou, Dr Philonila Thiam Uwamariya, yashimye intambwe u Rwanda rwateye mu guhangana na kanseri y’inkondo y’umura, rushyiraho gahunda yo gukingira abakobwa b’abangavu virusi ya HPV itera iyi kanseri.
Aha ni ho Abanyarwanda batuye muri iki gihugu bahereye biyemeza gukusanya asaga gato miliyoni 38 Frw kugira ngo azakoreshwe mu gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura abagore 1.000.
Ambasaderi Festus Bizimana uhagarariye u Rwanda muri Sénégal, Gambia, Mali, Cap Vert na Guinea-Bissau, yashyigikiye cyane umuhigo Abanyarwanda bihaye anibutsa ko guharanira ubuzima bwiza n’iterambere ry’abagore mu Rwanda no ku Isi yose bikwiye kuba inshingano z’ikiremwamuntu aho kiva kikagera.
Yashimye kandi ubuyobozi bw’u Rwanda buhagarariwe na Perezida wa Repubulika, bwarebye kure bugashyira imbaraga mu guha ubushobozi abagore.
Ati “Iyo umugore ateye imbere n’umuryango wose utera imbere, kandi iyo umuryango uteye imbere, igihugu cyose kiba giteye imbere.”
Mu 2025, Abanyarwanda batuye mu bihugu u Rwanda ruhagarariwemo na Ambassade y’u Rwanda muri Sénégal ari byo: Sénégal, Gambia, Mali, Guinea-Bissau na Cap Vert, bahiguye umuhigo bari barihaye wo gutanga umusanzu ugenewe gufasha abana bagera ku 10.000 gufatira amafunguro ku ishuri muri gahunda yiswe ‘Dusangire Lunch’, aho bashyikirije Minisiteri y’Uburezi miliyoni 30Frw.




