Nyuma yimyigaragambyo Kenya yemeje ko u Burusiya butazongera kujyana abenegihugu bayo mu ntambara yo muri Ukraine.

Mar 16th, 2026 14:31 PMBy Edison NIYOMUREMYI
Share
Nyuma yimyigaragambyo Kenya yemeje ko u Burusiya butazongera kujyana abenegihugu bayo mu ntambara yo muri Ukraine.

Nyuma yuko Imiryango itandukanye ya baturage muri Kenya ku wa 5 Werurwe 2026, yakoreye imyigaragambyo mu murwa mukuru wa Nairobi isaba ko leta y’icyo gihugu yatabara abana babo bavuga ko bashutswe bakoherezwa ku rwanira u Burusiya mu ntambara iri kubera muri Ukraine. Minisitiri w’Intebe wa Kenya akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Musalia Mudavadi, yatangaje ko u Burusiya bwemeye kutongera kohereza Abanyakenya mu ntambara yo muri Ukraine.

Abo baturage bavugaga ko abana babo bashutswe bakizezwa imirimo myiza yabizezaga imishahara yo hejuru bikarangira boherejwe mu ntambara irimo kubera muri Ukraine aho benshi muri bo bakomeje kwicwa abandi bakaba bakomeje kugaragazwa mu mashusho atandukanye akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga bafite ibikomere abandi baravunitse mu gihe hari na baburiwe irengero.

 

Ni imyigaragambyo yaranzwe n’indirimbo abo baturage baririmbaga zirimo amagambo asaba leta ya Kenya kubafasha kugarura abana babo mu gihugu banasaba ubuyobozi bw’icyo gihugu kwitondera guha ibyangombwa abatuye icyo gihugu basaba kujya hanze yacyo.

 

Icyogihe Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi muri Vocal Africa, umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, yanditse kuri X ye ko abaturage ba Kenya baburiye ababo irengero muri ubwo bugizi bwa nabi batishimiye guceceka ngo bagaragaze agahinda bakomeje guterwa n’impfu z’abana babo bakomeje kugwa muri iyo ntambara y’Uburusiya na Ukraine nubwo leta ya Kenya ibyo ntacyo irabikoraho cyangwa ngo igire icyo ibivugaho.

 

Raporo z’inzego z’ubutasi zavugaga ko bamwe mu bayobozi ba Kenya bafatanyije n’amatsinda yoherejwe muri Afurika gushaka abacakara boherezwa ku rugamba babanje kubeshywa imirimo ihemba neza.

 

Leta ya Kenya yaherukaga gutangaza ko abarenga 1,000 biganjemo urubyiruko bashutswe bakoherezwa ku rwanira Uburusiya. 

 

Icyo gihe inatangaza ko abarenga 90 bagikomeje kurwanira icyo gihugu cy’Uburusiya mu gihe 39 barwariye ku rugamba na ho 28 bakaba baraburiwe irengero mu gihe umuntu umwe wenyine ari we wari wemejwe ko yaguye mu mirwano Uburusiya buhanganyemo na Ukraine.

 

Icyogihe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kenya, Musalia Mudavadi, yabwiye itangazamakuru ryo muri icyo gihugu ko ateganya kugirira uruzinduko mu gihugu cy’Uburusiya agamije gukemura icyo kibazo binyuze mu nzira za dipolomasi ndetse no guhagarika abashuka urubyiruko kujya ku rugamba.

 

Yakomeje avuga ko icyo gihugu gikomeje ingamba zo gushaka uko aba-Nyakenya bafatiwe muri Ukraine ku rugamba barekurwa ndetse na bandi bakiri mu Burusiya bafashwa gutaha mu gihugu cyabo cya Kenya.

 

Ibi hadaciye kabiri koko yarabikoze Ababyeyi bafite abana babo mu Burusiya bakomeje kwandika ku mbuga nkoranyambaga zabo basaba leta ya Kenya gutabara abo bana babo bari mukaga.

 

Dore ko yamaze gutangaza ko u Burusiya bwemeye kutongera kohereza Abanyakenya mu ntambara yo muri Ukraine

 

Ubu butumwa yabutangiye i Moscow kuri uyu wa 16 Werurwe 2026 nyuma yo kuganira na mugenzi we wo mu Burusiya, Sergei Lavrov.

Minisitiri Mudavadi wari wicaranye na Lavrov, yavuze ko hashingiwe ku biganiro impande zombi zagiranye, Abanyakenya “ntibazongera kwemererwa kujya mu gisirikare” cy’u Burusiya.

Muri Gashyantare 2026, inzego z’iperereza za Kenya zatangaje ko Abanyakenya barenga 1000 binjijwe mu gisirikare cy’u Burusiya, bajyanwa mu ntambara yo muri Ukraine.

Leta ya Kenya ivuga ko Abanyakenya 27 barwaniraga muri Ukraine bamaze gucyurwa, bitabwaho kugira ngo bakire ihungabana bahakuye kandi ko yifuza ko n’abandi bataha.

Minisitiri Lavrov yashimangiye ko abanyamahanga boherejwe mu ntambara yo muri Ukraine binjiye mu gisirikare hashingiwe ku mategeko y’u Burusiya, bityo ko nta kosa ryakozwe.

Uyu muyobozi ntiyemeje niba yemeranya na Mudavadi ku kutongera kwinjiza Abanyakenya mu gisirikare no kubohereza mu ntambara yo muri Ukraine.

Yabwiye abanyamakuru ko Kenya iteganya kuganira n’u Burusiya ku buryo Abanyakenya bajya babona imirimo i Moscow, binyuze mu nzira zemewe n’amategeko.

Muri Gashyantare 2026 Kenya yatangaje ko yafunze ibigo 600 bikekwa ko bifite aho bihuriye no kubeshya abaturage babo akazi gahemba neza mu mahanga.

Minisitiri Mudavadi yavuze ko kandi ashaka kugirana amasezerano afasha Abanya-Kenya kwisanga ku isoko ry’umurimo mu Burusiya.

Ati “Ntabwo dushaka ko ubufatanye bwacu n’u Burusiya bubonerwa mu bijyanye n’ibikorwa bidasanzwe muri Ukraine gusa. 

Umubano wa Kenya n’u Burusiya urenze ibyo.”

Ukraine iherutse kugaragaza ko abarenga 1700 bo mu bihugu 36 byo muri Afurika bahawe akazi ko kurwanira u Burusiya.

Inkuru Bijyanye
Izindi