Michael B. Jordan yegukanye igihembo cya Oscar cye cya mbere

Mar 16th, 2026 15:49 PMBy Edison NIYOMUREMYI
Share
Michael B. Jordan yegukanye igihembo cya Oscar cye cya mbere

Mu birori bya Academy Awards byabaga ku nshuro ya 98 byabaye ku Cyumweru tariki 15 Werurwe 2026, umukinnyi wa filime Michael B. Jordan yegukanye igihembo cye cya mbere cya Oscar mu cyiciro cy’Umukinnyi Mwiza wa Filime (Best Actor).

Jordan yahawe iki gihembo kubera uko yitwaye muri filime yo mu bwoko bw’iziteye ubwoba (Vampire) yitwa Sinners, yayobowe na Ryan Coogler. Muri iyi filime, Michael B. Jordan yakinnye afitemo impanga ye, umwe yitwa Smoke undi yitwa Stack, ibintu abasesenguzi bavuze ko byayigize nziza cyane.

Uyu mugabo w’imyaka 39 y’amavuko yegukanye iki gihembo yari ahatanyemo n’abandi bakinnyi ba filime bakomeye barimo Timothée Chalamet na Leonardo DiCaprio wamamaye cyane muri Titanic, yitwa Jack.

Iki gihembo gifatwa nk’intambwe ikomeye mu rugendo rwa Michael B. Jordan muri sinema, kuko ari bwo bwa mbere yegukanye igihembo cya Oscar kuva yatangira umwuga we wo gukina filime.

Filime Sinners kandi muri ibi bihembo yari ihatanye mu byiciro 16, bikaba byatumye ishyiraho agahigo ko kuba filime ihatanye muri byinshi mu mateka y’ibihembo bya Oscars. yakuyeho agahigo kari gafitwe na filime izwi nka Titanic yamamaye cyane mu myaka yo hambere.

Filime Sinners yasoje ibi birori itwaye ibihembo bine bya Oscar muri 16. Muri byo harimo icya Best Original Screenplay cyegukanywe na Ryan Coogler, icya Best Actor cyahawe Michael B. Jordan, icya Best Cinematography cyegukanywe na Autumn Durald Arkapaw, ndetse n’icya Best Original Score cyahawe Ludwig Göransson.

By’umwihariko, Autumn Durald Arkapaw yakoze amateka kuko yabaye umugore wa mbere ubashije kwegukana igihembo cya Oscar muri iki cyiciro cya Cinematography.

whatsapp_image_2026-03-16_at_10.30_43_am_1_.jpg
Inkuru Bijyanye
Izindi