Hamenyekanye ugiye kuba Umuyobozi w’Ikirenga mushya wa iran nyuma y’urupfu rwa Ali Khamenei

Mar 3rd, 2026 19:10 PMBy Edison NIYOMUREMYI
Share
Hamenyekanye ugiye kuba Umuyobozi w’Ikirenga mushya wa iran nyuma y’urupfu rwa Ali Khamenei

Mojtaba Khamenei Umuhungu wa Ayatollah Ali Khamenei niwe ugiye kuba Umuyobozi wigihugu cya Iran kiri mu bihe bikomeye bya politiki nyuma yurupfu rwuwari Umuyobozi w’Ikirenga, wikigihugu.

Amakuru ava mu bitangazamakuru byo muri iki gihugu aravuga ko Nyuma yurupfu rwuwahoze Ari Umuyobozi w’Ikirenga Ayatollah Ali Khamenei umuhungu we Mojtaba Khamenei, yamaze gutoranywa ngo amusimbure kuri uwo mwanya ukomeye kurusha indi yose mu buyobozi bwa Iran.

 

Muri Iran, Umuyobozi w’Ikirenga ni we muntu ufata ibyemezo bya nyuma ku bibazo bikomeye by’igihugu.

 

Agenzura igisirikare, inkiko, ndetse agira ijambo rikomeye muri politiki n’idini.Ni umwanya urusha ububasha Perezida wa Repubulika.
Ali Khamenei yari kuri uwo mwanya kuva mu 1989, asimbuye Ayatollah Khomeini.

 

Mu gihe cye, yagize uruhare rukomeye mu miyoborere ya Iran no mu mubano wayo n’ibindi bihugu.

 

Mojtaba Khamenei ni umwe mu bahungu ba Ali Khamenei.

Nubwo atigeze ajya ku mwanya wa politiki ugaragara cyane, azwiho kugira ijambo rikomeye inyuma y’ubutegetsi bwa se.

 

Yigeze kuvugwa kenshi nk’umwe mu bashobora kuzamusimbura, cyane ko yari asanzwe afitanye isano ya hafi n’inzego z’umutekano n’iz’idini muri Iran.

 

Amakuru avuga ko inzego zifite ububasha zirimo Inteko y’Impuguke (Assembly of Experts), ari zo zemeje Mojtaba Khamenei nk’Umuyobozi w’Ikirenga mushya.

 

Iyi nteko ni yo ishinzwe gutora no kugenzura Umuyobozi w’Ikirenga muri Iran. 

Gusa kugeza ubu, haracyategerejwe itangazo rya Leta ryemeza ku mugaragaro ayo makuru.

 

Impinduka ku mwanya w’Umuyobozi w’Ikirenga muri Iran ni ikintu gikomeye cyane, kuko iki gihugu gifite uruhare rukomeye muri politiki yo mu Burasirazuba bwo Hagati.

 

Abasesenguzi bavuga ko niba Mojtaba Khamenei yemejwe nkumuyobozi mushya ashobora gukomeza umurongo wa se, cyane mu bijyanye n’umutekano n’umubano wa Iran n’ibihugu byo mu Burengerazuba.

 

Mu gihe ayo makuru akomeje gukwirakwira, ibihugu byinshi n’abakurikirana politiki mpuzamahanga bahanze amaso i Tehran, bategereje kumenya niba koko Mojtaba Khamenei ari we uzayobora Iran mu gihe kiri imbere.

Inkuru Bijyanye
Izindi