U Rwanda n’u Buhinde byagiranye amasezerano yo guteza imbere umuco

Mar 3rd, 2026 10:47 AMBy Edison NIYOMUREMYI
Share
U Rwanda n’u Buhinde byagiranye amasezerano yo guteza imbere umuco

U Rwanda n’u Buhinde byagiranye amasezerano ajyanye no gusangira umuco hagati y’ibihugu byombi mu rwego rwo kwagura imikoranire n’ubufatanye busanzwe buhari.

Ayo masezerano ni kimwe mu byabereye mu nama ya kabiri ya komisiyo y’impande zombi ikurikirana imikoranire hagati y’u Rwanda n’u Buhinde.

 

Ni inama yabereye i New Delhi mu Buhinde ku ruhande rw’u Rwanda hagiye itsinda riyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Nduhungirehe Olivier.

 

Ni mu gihe ku ruhande rw’u Buhinde, iyo komisiyo yari iyobowe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imikoranire n’amahanga, Kirti Vardhan Singh.

 

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yatangaje ko muri iyo nama impande zombi zasuzumye uko imikoranire y’u Rwanda n’u Buhinde ihagaze mu bya gisirikare, ubuhinzi hamwe no mu bucuruzi n’ishoramari.

 

Basuzumye kandi iyo mikoranire mu zindi nzego zirimo uburezi, siyansi n’ikoranabuhanga, umuco ndetse n’imikoranire hagati y’abantu ku giti cyabo bo mu bihugu byombi.

 

Muri iyo nama kandi u Rwanda n’u Buhinde byasinye amasezerano yo gusangira umuco ku mpande zombi kugeza mu 2030.

 

Minisitiri Kirti yavuze ko uretse ibijyanye n’imikoranire barebyeho, impande zombi zanagize umwanya wo kungurana ibitekerezo ku bibera ahandi ku Isi no mu Karere bishobora kugira ingaruka ku nyungu z’u Rwanda n’u Buhinde.

 

Umubano w’u Rwanda n’u Buhinde uhagaze neza kuko uretse imikoranire mu nzego zitandukanye, u Rwanda ni kimwe mu bihugu bya mbere bya Afurika cyafunguwemo ibiro bihagarariye u Buhinde, muri gahunda bwari bufite yo gufungura ibiro bishya 18, mu rwego rwo kurushaho kuzamura umubano wabwo na Afurika.

 

Ishoramari riva mu Buhinde riza mu Rwanda na ryo rigaragaza ko ari kimwe mu bihugu biza imbere mu bihashora agatubutse.

 

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere rugaragaza ko mu 2024 u Buhinde bwaje ku mwanya wa kabiri mu gushora imari nyinshi mu Rwanda, nyuma y’u Bushinwa.

 

Muri uwo mwaka, u Bushinwa bwahashoye imari ingana na miliyoni $460 bingana na 14.1% by’ishoramari ryose ryahashowe, mu gihe u Buhinde bwahashoye miliyoni $445.1 bingana na 13.6%.

 

U Rwanda n’u Buhinde byagiranye amasezerano ajyanye n’umuco

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Nduhungirehe Olivier n’Umunyamabanga wa Leta mu Buhinde ushinzwe imikoranire n’amahanga, Kirti Vardhan Singh ni bo bashyize umukono kuri  Ayamasezerano

 

 

Inkuru Bijyanye
Izindi