Tshisekedi Arifuza Ko Umukandida uzasimbura mushikiwabo yaba uwo mugihugu cye akayobora OIF.
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yaganiriye na mugenzi we uyobora u Bufaransa, Emmanuel Macron, ku mukandida w’Umunye-Congo ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF).
Iki kiganiro cyabereye i Paris mu Bufaransa ku wa 25 Gashyantare 2026, aho Tshisekedi yagiriye uruzinduko rw’akazi rugamije gushyira imbaraga mu bufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Ibiro bya Perezida wa RDC byatangaje ko Tshisekedi na Macron banasuzumiye hamwe ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC.
Leta ya RDC ikomeje ibiganiro n’ibihugu by’inshuti kugira ngo bizashyigikire umukandida w’Umunye-Congo ku buyobozi bwa OIF, nyuma yo kumenya ko Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo aziyamamariza manda ya gatatu.
U Rwanda rwafashe icyemezo cyo kongera gutanga kandidatire ya Mushikiwabo nyuma y’aho ibihugu byinshi bigize OIF bishimye ibyo yagejeje kuri uyu muryango muri manda ebyiri, binamugaragariza ko byifuza ko akomeza kuwuyobora.
Minisitiri wo mu Bufaransa ushinzwe ubufatanye n’ibihugu byo muri OIF, Eléonore Caroit, yagiriye uruzinduko muri RDC mu ntangiriro za Gashyantare 2026. Yabajijwe niba azashyigikira umukandida w’Umunye-Congo, asubiza ko hakiri kare ho gufata icyemezo.
Minisitiri Caroit yasobanuye ko u Bufaransa butegereje kumenya abakandida bose bazahatanira uyu mwanya, hanyuma bukabona kwemeza uwo buzashyigikira.
Ati “Amatora ya Francophonie ni urugendo. Si ibihugu byiyamamaza, ahubwo ni abakandida. U Bufaransa buramburiye amaboko ubusabe bwose buzatangwa, niba ntibeshye ni ukugeza tariki ya 15 Gicurasi. Tuzitondera cyane uru rugendo.”
Umukandida wa RDC ku buyobozi bwa OIF ntaratangazwa. Mu bo bivugwa ko ishobora gutanga barimo Dr. Denis Mukwege wahawe ishimwe rya Nobel mu 2018 na Freddy Matungulu wabaye Minisitiri w’Imari kuva mu 2001 kugeza mu 2003.
Mushikiwabo aherutse gutangariza Jeune Afrique ko adatewe ubwoba n’umukandida wa RDC, ahubwo ko yishimiye no kubona uzahatana na we, kuko bizaryoshya aya matora.
Yagize ati “Ni byiza. Ibihugu bizabasha kwihitiramo. Mubireke bizatore! Mu by’ukuri ntekereza ko guhatana ari byiza kuri OIF, bizana impinduka mu muryango wacu, ni byiza. Njye nta gihunga mfite kuri iyi kandidatire ndetse n’aya matora.”
Inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma ya OIF izabere mu Mujyi wa Phnom Penh muri Cambodge kuva tariki ya 15 kugeza ku ya 16 Ugushyingo 2026 ni yo izatorerwamo Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango.


