Ghana-Umwana w'umuhungu w'imyaka 16 yitabye Imana nyuma y'imyaka afatwa ku ngufu n'umutoza we w'umugabo

Mu gihugu cya Ghana umwana w'imyaka 16 witwa Owusu Ansah Ransford wigaga gukina umupira muri Siano Soccer Academy yitabye imana nyuma yo kujya afatwa ku ngufu n'umutoza we.
Uyu mwana w'umuhungu yaguye mu bitaro byitwa Komfo Anokye Teaching Hospital nyuma y'ibyumweru bitari bike yitabwaho n'abaganga.
Uyu mwana yajyanywe muri iryo shuri ryigishaga umupira nyuma yuko abashinzwe gushaka impano basabye umubyeyi we kumubaha bitewe n'impano yari afite idasanzwe.
Ku nshuro ya mbere umubyeyi we yaramwimanye, ariko nyuma yo kumuhatiriza cyane birangira yemeye ko umwana we ajyanwa muri Siano Soccer Academy.
Umutoza ushinjwa gusambanya uwo mwana mu myaka yamaze muri iryo shuri ryigisha umupira yabanje guhagarikwa gusa uyu munsi yaburiwe irengero. Umubyeyi w'uwo mwana witwa Sika yashyizeho igihembo cy'amapawundi 250 ku muntu wese wabasha kuvuga aho uwo mutoza yihishe.
Mu mashusho yashyize kuri X uwo mubyeyi w'umugore yagize ati '' Polisi yagiye muri iki kirego ariko ntacyo barikumfasha, umwana wanjye yapfuye, ndasaba abanya-Ghana mwese kumfasha. Umutoza yatorotse kandi uzamumfatira nzamuhemba ibihumbi 5 (GH).''
Ayo ni amafaranga uwo mubyeyi yemeye ko aha umuntu umufatira uwo mutoza.

Aganira kandi na Radio yo muri Ghana yitwa Oyerepa FM yagize ati '' Nagize amakenga menshi ndetse sinashakaga ko umwana wanjye ava mu rugo bitewe nuko ameze, gusa sinifuzaga kwitambika amahirwe y'umwana wanjye. Ubwo nabonaga umwana wanjye nabonye ko hari icyo ngomba gukora kugira ngo atabura ubuzima.''
Mu gahinda kenshi yakomeje agira ati '' Nabasabye kunsubiza umwana wanjye ku ngufu, mu mezi atatu ashize, twavaga mu bitaro bimwe tujya mu bindi, umunsi umwe yambwiye ko umutoza we ajya amusambanya ku ngufu, ubwo yambwiraga ibyo yahise ajya muri Coma. Kuva kuri uwo munsi sindaryama''
Uwo mutoza w'umugabo yasambanyaga uwo mwana w'umuhungu bahuje igitsinda biviramo uwo mwana kubura ubuzima.