Ibyo wamenya kuri Stade nshya ya Manchester United Izajya yinjiza Miliyari 7 z’Amapawundi buri mwaka

Manchester United yatangaje ko yahisemo kubaka Stade nshya aho kuvugurura iyo yari isanganwe Old Traford. Amafaranga agera kuri miliyari 2 z’amapawundi niyo agiye gukoreshwa mu kubaka iyi stade izaba yakira abafana ibihumbi 100.
Iyi kipe yo mu gihugu cy’Ubwongereza ubusanzwe yatangiye gukinira kuri Old Traford mu mwaka wa 1910, hafi imyaka 115 irashize ikinira kuri iyi stade yagaragaje ibimenyetso by’uko ishaje ndetse ni na kenshi hagiye humvikana abavuga ko ikeneye kuvugururwa harimo na Cristiano Ronaldo wakiniye iyi kipe nubwo ubuyobozi bwa Manchester United bwo bwahisemo kubaka stade nshyashya.
Aganira na Gary Neville mu kiganiro ‘’The Overlap’’ Sir Jim Ratcliffe ufite imigabane muri Manchester United yavuze ko ashaka kubaka stade iri mu za mbere ku Isi. Mu gihe cyo kubaka iyi stade Manchester United izakomeza kuba ikinira kuri Old Traford.
Uyu munsi Manchester United ifite umwenda wa miliyari 1 y’amapawundi ndetse ntabwo iratangaza aho amafaranga yo kubakisha iyi stade azava. Umuyobozi mukuru wa Manchester United Omar Berrada aherutse gutangaza ko afite icyizere ko bazabona ubushobozi kuko uyu mushinga wo kubaka stade nshya ukwiye gushyigikirwa.
Mu bindi iyi kipe yatangaje yavuze ko byibuze abantu ibihumbi 92 bazabona akazi kubera iyi stade, nimara kuzura kandi batangaje ko byibuze izijya yinjiriza igihugu amafaranga agera kuri miliyari 7 na miliyoni 300 z’amapawundi buri mwaka.
Ubusanzwe Old Traford iyi kipe yakiniragaho yakira abafana ibihumbi 74,140 ikaba stade yakira abantu benshi mu bwongereza mu ma stade yose y’andi makipe gusa ahazwi nkahicaraga abo mu muryango wa nyakwigendera Sir Bobby Charton iyo imvura iguye abahicaye baranyagirwa. Kuva mu mwaka wa 2006 iyi stade ntiyigeze ivugururwa.
Ikindi mwamenya nuko byabaye ngomba ko hitabazwa abubatse stade ya Real Madrid, Santiago Bernabeu ndetse na stade iri mu zikomeye ku isi SoFi iri Los Angeles muri America.

Stade nshya ya Manchester United izaba yakira abantu ibihumbi 100
Foster nabo bita Partners bagiye kubakisha stade nshya ya Manchester United andi ma stade bubakishije arimo Wembley ndetse na Lusail yakiniweho umukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi cya 2022 muri Qatar.
Agaruka kuri Stade nshya ya Mancheter United Sir Alex Ferguson yagize ati ‘’ Manchester United buri gihe igomba kuza imbere mu byo ikora byose haba mu kibuga no hanze y’ikibuga kandi ibyo harimo na stade twakiriraho. Old Traford kuri njye ntisanzwe mpafite ibyo nzahibukira byinshi ariko na none aya mahirwe tugomba kuyakoresha tukubaka mu rugo hashya, aho andi mateka ashobora gukorerwa.’’

Iyi stade izaba iri mu za mbere ku Isi

Iyi stade izatwara imyaka 5 kugira ngo yuzure gusa mu gihe cy'imyaka 10 nibwo izaba yagezweho nibyo bifuza gushyiraho byose.