APR FC yinjije arenga miliyoni 128 Frw ku mukino wayihuje na Rayon Sports

Mar 14th, 2025 06:21 AMBy Vainqueur Mahoro
Share
APR FC yinjije arenga miliyoni 128 Frw ku mukino wayihuje na Rayon Sports

Umukino w’ishyiraniro wahuje APR FC na Rayon Sports ku wa 9 Werurwe 2025 muri Stade Amahoro wasize ikipe ya APR FC yinjije agera kuri 128,935,000 Frw yavuye mu matike.

Ibi byatumye uyu  mukino uca agahigo ko kuba uwa kabiri winjije amafaranga menshi kuri Stade mu Rwanda.
 

Uyu mukino  warangiye amakipe yombi anganya 0-0, bituma Rayon Sports igumana umwanya wa mbere n’amanota 43 mu gihe APR FC iyigwa mu ntege na 41.

 

Amakuru ava mu babishinzwe kwinjiza abantu muri stade Amahoro, avuga ko abafana barenga ibihumbi 32 bari muri Stade Amahoro bitabiriye uyu mukino, bishyuye arenga miliyoni 128.

 

Muri aya mafaranga yinjijwe 123, 790, 000 Frw ni yo yinjiye aciye ku buryo busanzwe bwo kugura mu gihe ayandi yaciye kuri Code ya APR FC yashyizweho ubwo iyi ’system’ ikoreshwa mu kugura amatike yagiraga ikibazo, mbere gato y’uko umukino utangira.

 

Kugeza ubu, umukino winjije amafaranga menshi kuri stade mu Rwanda ni ubanza wahuje aya makipe yombi aho Rayon Sports yari yakuyemo agera kuri 152, 348, 000 Frw.

Snapinst.app_484004315_18076027984688021_153944453472525144_n_1080.jpg
Kugeza ubu, umukino winjije amafaranga menshi kuri stade mu Rwanda ni ubanza wahuje Rayon Sports na APR FC yari yakuyemo agera kuri 152, 348, 000 Frw.

 

jj.jpg
Umukino wahuje APR FC na Rayon Sports  ku wa 9 Werurwe 2025 muri Sitade Amahoro wasize ikipe ya APR FC yinjije agera kuri 128,935,000 Frw
Inkuru Bijyanye
Izindi