Abifuza guhindurirwa amafoto ari ku ndangamuntu adasa n'uko bateye ubu, bashyiriweho uburyo bwo kuyahindura

Mar 14th, 2025 06:23 AMBy Vainqueur Mahoro
Share
Abifuza guhindurirwa amafoto ari ku ndangamuntu adasa n'uko bateye ubu, bashyiriweho uburyo bwo kuyahindura

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA) yagaragaje ko abifuza guhindura ifoto iri ku ndangamuntu babyemerewe

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA) cyatangaje ko Abanyarwanda bifuza guhindura amafoto ari ku Ikarita y’Indangamuntu zabo adahuye neza n’uko isura yabo imeze magingo aya, bemerewe gusubira kwifotoza bakayahindurirwa.

 

Umuturage ushaka iyi serivise yabisaba ku murenge nawo ukazamwakira ‘rendez-vous’ yo kuza kwifotoza.

Nyuma yo kwifotoza bundi bushya, uwatse iyo serivisi ategereza iminsi 30 akabona indangamuntu iriho ifoto ye nshya ijyanye n'uko ateye ubu.  Ukeneye iyi serivise bimusaba kwishyura 1500 Frw binyuze ku Irembo.

 

Umukozi ushinzwe Itumanaho muri NIDA, Mugwaneza Annette yatangaje ko ikibazo cy’amafoto yo ku ndangamuntu atajyanye n’igihe gihari ariko ko byemewe kujya kuyahinduza. 

 

Uwashobora kubyikorera kandi yandikira NIDA kuri email kuri info@nida.gov.rw akaba yabyisabira agahabwa igihe cyo kwifotoza.

 

Yagize ati “Nta kindi [umuturage] bimusaba yaba uri mu ntara [cyangwa i Kigali] yabisaba ku murenge noneho umurenge ukazamwakira ‘rendez-vous’ yo kuza kwifotoza. Uwashobora kubyikorera kandi yatwandikira email kuri info@nida.gov.rw akaba yabyisabira tukamuha igihe cyo kuza kwifotoza. Ikindi tumusaba ni ukwishyura 1500 Frw."

NIDA itangaje ibi nyuma y’uko hari abaturage bagaragaza ko babangamirwaga n’amafoto ari ku ndangamuntu zabo atagihuye n’uko bameze uyu munsi ndetse rimwe na rimwe hakaba serivisi batabona kubera icyo kibazo.

Indangamuntu.jpg
Hari abaturage bagaragaza ko babangamirwaga n’amafoto ari ku ndangamuntu zabo atagihuye n’uko bameze uyu munsi 



 

Inkuru Bijyanye
Izindi