Abarwanyi ba M23 baganiriye n’ingabo za SADC

Mar 28th, 2025 15:12 PMBy Vainqueur Mahoro
Share
Abarwanyi ba M23 baganiriye n’ingabo za SADC

Abayobozi b’ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo baganiriye n’abofisiye bahagarariye abagaba bakuru b’ingabo zo mu bihugu by’umuryango wa Afurika y’amajyepfo (SADC).

Ibi byamenyekanye nyuma yaho Umuvugizi wa AFC/M23 mu rwego rwa gisirikare, Lt Col Willy Ngoma, yashyize ku mbuga nkoranyambaga amashusho agaragaza abarwanyi babo basangira n’aba bofisiye, baseka kuri uyu wa 28 Werurwe 2025.

 

Ibi biganiro byabereye muri  Serena Hôtel mu mujyi wa Goma, byitabirwa n’umuyobozi w’ingabo za SADC zarwaniraga muri RDC, Gen Maj Rudzani Maphwanya, Gen Maj Saiford Kalisha wahagarariye Umugaba Mukuru w’ingabo za Malawi na Gen Maj Ibrahim Michael Mhona wahagarariye Umugaba Mukuru w’ingabo za Tanzania.

 

Byitabiriwe kandi n’Umuyobozi w’abarwanyi ba AFC/M23, Gen Maj Sultani Makenga, Umuyobozi wungirije wabo, Brig Gen Bernard Byamungu, Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru washyizweho n’iri huriro, Bahati Erasto Musanga n’umuyobozi ushinzwe politiki, igisirikare n’umutekano muri SADC, Prof. Kula I. Theletsane.

 

Kuva mu ntangiriro za 2024, ingabo za SADC zifatanyaga n’iza RDC kurwanya abarwanyi ba AFC/M23 mu nkengero z’umujyi wa Sake na Goma mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

 

Mu mpera za Mutarama 2025 ubwo abarwanyi bafataga ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Goma, ingabo za SADC zikuye muri iyi ntambara, ziguma mu bigo byazo i Goma n’i Sake.

 

Tariki ya 13 Werurwe, abakuru b’ibihugu bya SADC bafashe icyemezo cyo guhagarika ubutumwa bw’izi ngabo no kuzicyura vuba kandi mu byiciro, bagaragaza ko bashyigikiye ibiganiro by’amahoro.

 

Umuvugizi wa AFC/M23 mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko ihuriro ryabo ryemeye gufasha ingabo za SADC ziri muri RDC gutaha, zikajyana intwaro n’ibikoresho bya gisirikare ariko zigasiga iby’ingabo za RDC.

 

Kanyuka yasobanuye kandi ko yemereye ingabo za RDC gutemberera aho bashaka mu gihe bitegura gusubira mu bihugu byabo, kandi impande zombi zikajya zifatanya mu kugenzura ikibuga cy’indege cya Goma mbere y’uko gifungurwa.

 

Ikibuga cy’indege cya Goma cyangijwe n’ihuriro ry’ingabo za RDC mu mpera za Mutarama, ubwo abarwanyi ba AFC/M23 barwanaga na zo mbere yo gufata Goma. SADC yemereye iri huriro kurifasha kugisana kugira ngo ingabo zayo zizacyifashishe zitaha.

col_ngoma SADC.jpg
Lt Col Ngoma ubwo yaganiraga n'abofisiye mu ngabo za Tanzania muri Selena Hotel
col_ngoma SADCC.jpg
Inkuru Bijyanye
Izindi