Miss Kenza ufite ikamba rya ‘Miss Belgique 2024’ ari mubazita izina abana b’ingagi

Sep 3rd, 2026 14:51 PMBy Vainqueur Mahoro
Share
Miss Kenza ufite ikamba rya ‘Miss Belgique 2024’ ari mubazita izina abana b’ingagi

Kenza Johanna Ameloot, wabaye Miss Belgique 2024, ari mu bantu bazitabira umuhango wo Kwita Izina 2026, aho azagira uruhare mu kwita izina umwe mu bana b’ingagi.

Ibirori byo Kwita Izina bizabera mu Kinigi mu Karere ka Musanze ku wa 4 Nzeri 2026.

 

Kenza afite umubyeyi w’Umunyarwandakazi witwa Gakire Joselyne, mu gihe se ari Umubiligi. Yavukiye i Bruxelles. Uretse kuba umunyamideli wabigize umwuga, yiga ibijyanye n’ubucuruzi mpuzamahanga.

 

Ku wa 24 Gashyantare 2024, nibwo Kenza yambitswe ikamba rya Miss Belgique 2024 mu birori byabereye i De Panne, ahigitse abakobwa 32 bari bageze mu cyiciro cya nyuma.

 

Mu 2024, nyuma yo kuba Miss Belgique, Kenza yasuye u Rwanda aho yifatanyije n’umuryango ‘Light for the World’ mu bikorwa byo gufasha abana bafite ibibazo by’amaso.

 

Kenza wamaze kugera mu Rwanda, yatangiye kuryoherwa n’urw’imisozi igihumbi kuko abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yasangije abamukurikira amashusho yagiye gutembera muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga. 

gg.jfif
GHQPG4lW8AAT8DS.jpg
Inkuru Bijyanye
Izindi