Wari uzi ko umugore ashobora gutwita ntabimenye kugeza agiye kubyara?

‘Cryptic pregnancy’ ni imimerere idasanzwe y’umubiri w’umugore/umukobwa, ibituma ashobora gusama inda ntamenye ko atwite kugeza igize amezi menshi nk’arindwi, ndetse hakaba n’abamenya ko batwite ari uko bagiye kubyara nubwo byo biba gake.
Ikigo cy'Ubuvuzi cy'Abanyamerika, Cleveland Clinic, kigaragaza ko abakunze kwibasirwa na ‘Cryptic pregnancy’ ari abagore bamaze igihe gito babyaye bigatuma batekereza ko bidashoboka ko bahita bongera gusama.
Abandi ni abagore cyangwa abakobwa bibasiwe n’indwara ya ‘Polycystic Ovary Syndrome (PCOS)’ ituma amatariki agira mu mihango ahindagurika, ndetse n’ab’igitsinagore muri rusange bakoresha uburyo butandukanye bwo kuboneza urubyaro bakaba bakwizera ko badashobora kubusamiraho inda, nyuma bikaba.
Cleveland Clinic kandi igaragaza ko abagore bari mu myaka ya za 40 kuzamura hari igihe bibwira ko bakuze cyane cyangwa se ko bacuze ku buryo badashobora gusama inda, nyuma bikababaho ndetse ntibanagaragaze ibimenyetso na bimwe biranga umugore utwite.
Abandi ni abagore bafite ihahamuka, aho hari aho biterwa n’uko ubwonko bw’umugore bwihitiyemo kutemera cyangwa kwirengagiza ko yaba atwite kubera ihungabana cyangwa ubwoba bukabije bushingiye ku byabaye mu buzima bwe mu gihe cyahise, nk’igihe yaba yarigeze gufatwa ku ngufu cyangwa agaterwa inda atabishaka.
Imibare ya Cleveland Clinic kandi igaragaza ko umwe mu bagore 475 batwite ari we ushobora gusanganwa ‘Cryptic pregnancy’ akaba yamenya ko atwite inda ye igeze mu byumweru 20 (amezi atanu), mu gihe umwe muri 2500 we atamenya ko atwite kugeza abyaye.

