Ese wari uziko kurumwa n’ inzoka ari ikibazo gihangayikishije mu Rwanda?

Ubushakashatsi bugaragaza ko kurumwa n’inzoka ari ikibazo gihangayikishije mu Rwanda cyane cyane mu bice b’icyaro, ndetse ko gikomeje gutera impungenge bigendanye no kubura kwa serivisi zihagije ku barumwe n’inzoka.
Bwakozwe n’ itsinda ryo muri kaminuza ya Global Health Equity (UGHE) buyoborwa na Dr. Dieudonne Hakizimana muri 2024, bugaragaza ko abahinzi n’abana ari bo bakomeje kugerwaho cyane n’ ingaruka zo kurumwa n’inzoka.
Ubu bushakashatsi bwakorewe ku barwayi 390.546 baturuka mu duce dutandukanye two mu gihugu, bugaragaza ko abaregera kuri 4.3 mu bantu 1000, barumwa n’ inzoka muri buri ntara buri mwaka, n’ ubwo iyi mibare ishobora guhinduka bitewe n’ intara.
Abenshi mu barumwa n’inzoka ni abana bakiri bato ndetse n’abagore bakora imirimo yiganjemo ubuhinzi, bitewe ahanini n’uko baba bayikorera mu bice bikunze kugaragaramo inzoka.
Ku isonga haza Intara y’Iburasirazuba igaragaramo abantu benshi barumwa, bitewe n’uko ari agace gafite imirima myinshi ndetse gahana imbibi n’ibice by’imisozi n’amashyamba.
Nubwo kurumwa n’inzoka ari ikibazo cy’ubuzima gikomeye, ubu bushakashatsi bwagaragaje ko 87% babanza kwiyambaza inshuti, imiryango cyangwa abavuzi ba gakondo, mu gihe 13% gusa bajya kwa muganga cyangwa ku kigo nderabuzima.
Aba 13% gusa by’abarumwe n’inzoka ni bo babona umuti wa ‘antivenin’, ari wo muti ukoreshwa mu kuvura ubumara bw’inzoka, nubwo kuwubona na wo bigoye ndetse udakora 100% bitewe n’ uko utakorewe kuvura abarumwe n’inzoka zo muri Afurika.
Ubushakashatsi bugaragaza ko abaganga benshi bubahiriza amabwiriza yo kuvura abarumwe n’inzoka ku kigero cya 63%. Kurumwa n’inzoka ntibigira ingaruka ku buzima gusa, ahubwo bigira n’ingaruka ku bukungu.
Iyo umuhinzi arumwe na yo ashobora gutakaza ubushobozi bwo gukora, bigateza ubukene mu muryango no mu gace atuyemo, no ku gihugu muri rusange. Abashakashatsi ba UGHE bagaragaza ko ari ngombwa ko hakongerwa ubukangurambaga, kwigisha abaganga uburyo bwo kuvura neza abarumwe n’inzoka, ndetse no gutuma ‘antivenin’ iboneka mu mavuriro yose.
Banakomoje ku kuba iki kibazo gikwiye kwitabwaho nk’ikibazo cy’ubuzima rusange kugira ngo ubuzima bw’abaturage cyane cyane abo mu cyaro burusheho kurindwa, kandi n’ubukungu bw’igihugu bukomeze gutera imbere.