Wari uzi ko hari indwara ituma abagabo basohora amaraso nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina?

Hematospermia ni indwara yibasira abagabo n’abasore, ituma uyirwaye abona amaraso mu masohoro ye nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina.
Ikigo cy'Abanyamerika cyita ku buvuzi, Cleveland Clinic, kigaragaza ko iyi ndwara ishobora guterwa na kanseri zirimo n’iya ‘prostate’, infections, kuba uyirwaye afite izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, no kuba aheruka kubagwa ku bice by’imyanya ndangagitsina.
Hari ukuba kandi umugabo aheruka guhabwa serivisi yo kuboneza urubyaro yo kwifungisha burundu (Vasectomie), indwara zo mu maraso ndetse n’ibindi.
Hematospermia ni indwara ishobora kwibasira uw’igitsinagabo wese, gusa abahanga mu buvuzi bagaragaza ko yibasira cyane abafite hagati y’imyaka 30 na 40 kuzamura.
Bagaragaza kandi ko iyi ndwara ivurwa igakira, ndetse rimwe na rimwe ikaba yakwikiza. Gusa uramutse usohora amaraso menshi, bishobora kuba ikimenyetso simusiga ko uri kwibasirwa n’indwara zikomeye nka kanseri ya ‘prostate’.
