Urwa menshi ni 11.445 Frw - Ibiciro bishya by’ingendo mu Rwanda

Apr 4th, 2026 03:22 AMBy Vainqueur Mahoro
Share
Urwa menshi ni 11.445 Frw - Ibiciro bishya by’ingendo mu Rwanda

Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwatangaje ibiciro bishya by’ingendo bisimbura ibyari bimaze imyaka ibiri bikoreshwa.

Izi mpinduka zije zikurikiye izamuka ridasanzwe mu Rwanda ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli.

 

Bwa mbere mu mateka  Lisansi na Mazutu byarenze 2000 Frw, kimwe kikagera kuri 2.303 Frw ikindi aba 2.205 Frw.

 

Mu biciro bishya by’ingendo nko mu mujyi wa Kigali, umugenzi azajya yishyura 59,28 Frw kuri kilometero mu gihe mu Ntara, ari 41,58 Frw.

 

Kugeza ubu icyatunguye benshi ni uko urugendo ruhenze kurusha izindi mu Rwanda ni uruva i Nyabugogo rwerekeza i Kamembe ariko runyuze i Huye. 

 

Muri uru rugendo umugenzi agiye kujya yishyura 11.445 Frw. Iki cyerekezo ntacyari gisanzwe mu byari byatangajwe mu 2024.

 

Umugenzi uvuye i Nyabugogo agiye Pindura azajya yishyura 10.930 Frw mu gihe ubusanzwe yishyuraga 8.070 Frw.

 

Uvuye i Nyabugogo agiye i Kamembe ariko imodoka inyuze i Karongi azajya yishyura 10.296 Frw, naho uvuye i Muhanga agiye i Kamembe ariko anyuze i Huye yishyure 9.603 Frw mu gihe ubusanzwe yari 7.090 Frw.

 

Uvuye i Nyabugogo yerekeza i Mushubi azajya yishyura 9.524 Frw avuye kuri 7.032 Frw naho kuva i Rubavu ujya i Kamembe ni 9.009 Frw avuye 6.652 Frw.

 

Uvuye i Rubavu ajya i Karongi azajya yishyura 4.950 Frw naho Nkomero ugana i Kirambo ni 4.851 Frw mu gihe uvuye i Gakeri yerekeza i Nyamasheke azajya yishyura 5.881 Frw.

 

Ibi biciro by’ingendo bizatangira gushyirwa mu bikorwa guhera ku wa Mbere, tariki ya 06 Mata 2026. 

Ibiciro birambuye kuri buri muhanda biri ku rubuga www.rura.rw.

 

RURA yagiriye Abaturarwanda inama yo guteganya neza ingendo zabo, gukoresha imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange no kwirinda ingendo zitari ngombwa, hagamijwe kugabanya ikoreshwa ry’ibikomoka kuri peteroli.

 

Hashize ukwezi mu Burasirazuba bwo hagati hadutse intambara, ihanganishije Irani na Leta zunze Ubumwe za Amerika zifatanyije na Israel, ibi bikaba byaratumye Irani ifunga umuhora wa Hormuz, uzwiho gucishwamo byinshi mu bikomoka kuri peteroli bijya hirya no hino ku Isi.

 

Ibi rero byagize ingaruka ku bihugu byinshi birimo n’u Rwanda, gusa Minisitiri w’Intebe akaba yavuze ko u Rwanda rwizigamiye ibikomoka kuri Peteroli byamara amezi arenga atandatu.

page_15-7d6e7.jpg
page_14-9d654.jpg
page_13-45de4.jpg
page_12-26497.jpg
page_11-2-42b12.jpg
page_10-9b203.jpg
page_9-389b2.jpg
page_8-b3d4e.jpg
page_7-3bf3a.jpg
page_6-2c2fc.jpg
page_5-7c563.jpg
page_4-3a922.jpg
page_3-00104.jpg
page_2-9a1ba.jpg
page_1-2-b7ea2.jpg
Inkuru Bijyanye
Izindi