WhatsApp igiye kujya itambutswaho ubutumwa bwamamaza, abatabushaka bishyure 6.000 RWF buri kwezi

Urubuga rwa WhatsApp rugiye gushyiraho gahunda nshya y’ubutumwa bwamamaza, ndetse abatifuza kubona ubu butumwa bazajya babyishyurira ifatabuguzi.
WhatsApp ibinyujije kuri X, yavuze ko ubu butumwa bwo kwamamaza butazajya buboneka ugifungura uru rubuga, ahubwo bazabushyira mu gice cya ‘Updates’.
Ubu butumwa kandi buzanagaragara hagati y’aho urebera ‘Status’, ibijya gusa nk’uko kwamamaza kuri Instagram Stories bikorwa.
Kubashaka gukomeza gukoresha uru rubuga batabangamiwe n’ubutumwa bwamamaza bazajya bishyura ifatabuguzi riri hagati ya €3 - €4 ku kwezi angana na 5.085 - 6.780 RWF.
WhatsApp ivuga ko amakuru bwite y’abantu atazakoreshwa muri iki gikorwa.
Iyi gahunda yo kwamamaza izatangirira ku bakoresha WhatsApp bo ku mugabane w’i Burayi.



