Umuyobozi mushya wa MONUSCO yasuye Goma igenzurwa na M23

Umuyobozi mushya w’Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO), Umunyamerika James Swan, yageze mu Mujyi wa Goma umaze umwaka urenga mu ugenzuzi by’abarwanyi b’Umutwe wa AFC/M23.
James Swan ari mu rugendo rwo kureba iyubahirizwa ry’agahenge k’intambara n’umwuka abakozi ba LONI bakoreramo.
Indege y’Umuryango w’Abibumbye itwaye James yageze ku kibuga cy’indege cya Goma kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Mata 2026, ibaye iya kabiri ihaguye kuva uyu mujyi usanzwe ari Umurwa Mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru wafatwa na AFC/ M23.
Umuyobozi Mukuru wa MONUSCO wageze i Goma avuye mu bindi bice byo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo birimo Ituri na Beni, yavuze ko ikimugenza i Goma ari ukureba ishyirwa mu bikorwa ry’agahenge.
Ati ” Icya mbere kingenza hano ni uguhura n’abakozi bacu ngo batubwire uko umwuka umeze mu gihe MONUSCO ikomeje gukora inshingano zayo nk’uko ziri mu mwanzuro wayishyizeho.”
Akomeza agira ati ” Gukurikirana iyubahirizwa ry’agahenge bisaba umwuka mwiza utuma ibikorwa bihuriwe bikorwa neza mu buryo bwizewe kandi butekanye.”
Yavuze ko hakwiriye guharikwa ibikorwa birimo ikoreshwa rya ‘drones’ zigaba ibitero, guhagarika ibikorwa byo kuyobya iyoboranzira rya GPS, hagatangwa ubwisanzure bwuzuye bwo kugenda ku bakozi n’ibikoresho bya MONUSCO, ndetse no gukoresha neza kandi mu mutekano ibibuga by’indege n’ikirere.
Umunyamerika James Swan uyobora MONUSCO biteganyijwe ko ahura akanaganira n’abayobozi bakuru mu nzego za politiki z’Umutwe wa AFC/M23.




