"Umutima wanjye uranyuzwe" Imbamutima za Ariel Wayz nyuma yo kumurika album nshya

Umutima wa Ariel Wayz wuzuye amashimwe nyuma yo gushyira hanze album ye ya mbere yise "Hear To Stay" igizwe n'i indirimbo 12 zirimo eshatu yakoranye n'abahanzi batandukanye barimo Kivumbi King, Angel Mutoni na Kent Larkin.
Umutima wa Ariel Wayz wuzuye amashimwe nyuma yo gushyira hanze album ye ya mbere yise "Hear To Stay" igizwe n'i indirimbo 12 zirimo eshatu yakoranye n'abahanzi batandukanye barimo Kivumbi King, Angel Mutoni na Kent Larkin.
Tariki ya 8 Werurwe 2025 yari umunsi w’amateka kuri Ariel Wayz w'imyaka 24 dore ko ari wo munsi yamurikiyeho album ye ya mbere mu kwishimira urugendo rw’imyaka isaga ine amaze mu muziki.
Iyi album yise “Hear to Stay” yayimuritse mu gitaramo cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga cyanyuze ku rubuga https://h2s.beart.rw n'ubu abakeneye kukireba bagisangaho bakihera ijisho.
Ariel Wayz yashimiye abakurikiye iki gitaramo cye, ashimangira ko ari ab’agaciro gakomeye.
Ati “Uyu mugoroba ntusanzwe kuri njye ubwo murika album yanjye ya mbere. Byari ibihe byansabye byinshi ariko byaranshimishije kuko narize, ngira ibihe byo kwishima. Iyi ni album ya mbere. Ndabasaba kuza mu nganzo yanjye, tukajyanamo. Bizaba ari iby’agaciro.’’
Yagaragaje ko abo bakoranye bamufashije kugera kuri byinshi. Ati “Hear to stay, Iri Hanze. Ati "Umutima wanjye usendereye ibyishimo.’’
Ariel Wayz yagaragaje ko urugendo ari bwo rutangiye rwo gukomeza gukora umuziki mwiza, unyura abakunzi be.
Ati “Inzozi zabaye impamo, kubona album yanjye ya mbere yagiye hanze. Ni urugendo rutangiye bushya. Meze nk'uvutse bwa kabiri, ubu mfite imbaraga zidasanzwe.''
Umunsi yayimuritseho awufata nk’udasanzwe kuko wahuriranye n’Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Umugore, byahuye neza n'intumbero ye yo gushimangira uruhare rw’umukobwa n’umugore mu kubaka sosiyete binyuze mu buhanzi.
Igitaramo cyo kumurika album ye yagifashijwemo n’abahanzi bayihuriyeho mu muziki wa ‘live’. Bafashwaga n’itsinda ry’abacuranzi n’abahanzi b’abahanga, ku buryo umuziki batanze ufutse kandi uzira amakaraza.
Ariel Wayz yaririmbye indirimbo zose 12 ziri kuri album ye ‘3 in the morning’ yakoranye na Kent Larkin, ‘Urihe’ yahuriyemo na Kivumbi King na ‘Feel It’ ari kumwe Angel Mutoni.
Izindi ndirimbo yaririmbye ari wenyine ni Sana, Izee, Made for you, Mbeshya, Icyatsi n’ururo, Side chick, Dee, Blessed na Ariel & Wayz.
Yongeye gushimangira ko ari umuhanzikazi wo guhangwa amaso kubera ubuhanga mu kwandika, kuririmba no kugenzura ijwi neza mu buryo bunyura amatwi.
Album “Hear to Stay” iboneka ku mbuga zitandukanye zicururizwaho imiziki ndetse igitaramo cyo kuyimurika ushobora gukomeza kukireba unyuze kuri https://h2s.beart.rw ukishyura 1000 Frw.
Uyu muhanzikazi watangiye urugendo nk’umuhanzi wigenga mu ntangiriro za 2019 avuye muri Symphony Band, yashyize hanze album imwe yise “Hear to Stay." Yasohotse ikurikira EP ebyiri zirimo Love & Lust yamuritse ku wa 10 Ukuboza 2021 ndetse na TTS (Touch the Sky) yo muri Nzeri 2022.

















