Umuraperi Fireman yavuye mu kigo cya Huye Isange Rehabilitation Centre
Umuraperi Uwimana Fransis wamamaye muri muzika Nyarwanda nka Fireman, yamaze gusezerwa mu kigo cya Huye Isange Rehabilitation Centre yagezemo muri Mutarama 2025.
Uwatanze amakuru avuga ko Fireman yatashye kuri uyu wa 19 Werurwe 2025 akaba ari mu rugo aho akomeje imirimo ye isanzwe harimo n n'ubuhanzi.
Fireman yari amaze amezi abiri i Huye, ndetse ubu yaruhutse bihagije, agiye gushyira imbaraga kuri album ye nshya irigukorerwa muri Shauku studio.
Iyi album nshya ya Fireman bivugwa ko izaba iriho abandi bahanzi batandukanye.
Nyuma y’igitaramo, ‘Icyumba cya rap’ cyabaye ku wa 10 Mutarama 2025 Fireman wari watangiye gukora kuri album ye nshya, yasabye abamufasha mu bya muzika muri iki gihe ko yumva yajya kureba muganga mu by’imitekerereze i Huye muri ‘Isange Stop Center’, akaboneraho no kuruhuka no kongera kwiyitaho bityo akazongera gusubira mu muziki ameze neza.
Ikigo Huye Isange Rehabilitation Center cyita ku bazahajwe n’ibiyobyabwenge, kigaragaza ko 34.3% by’abarwayi 1744 bagikurikiraniwemo kuva mu 2015 kugeza mu 2022 bakoreshaga ubwoko bw’ibiyobyabwenge.
Tariki ya 28 Gashyantare 2025, Fireman yatunguranye mu gitaramo cya ‘Tour du Rwanda Festival’ cyabereye mu Mujyi wa Huye ataramira abakunzi be.
Icyo gihe yahuriye ku rubyiniro n’abandi bahanzi barimo Bwiza, Bushali, Juno Kizigenza, Mico The Best na Senderi Hit.