Senderi, Jehovah Jireh Choir, Umusizi Murekatete mu bakoze indirimbo zagufasha mu cyumweru cy’Icyunamo

Apr 7th, 2025 14:33 PMBy Vainqueur Mahoro
Share
Senderi, Jehovah Jireh Choir, Umusizi Murekatete mu bakoze indirimbo zagufasha mu cyumweru cy’Icyunamo

Kuri uyu wa 7 Mata 2025, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda n’ahandi ku Isi yose batangiye icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye abasaga miliyoni mu gihe cy’iminsi 100.

 

Muri iki gihe cyo kwibuka, kimwe mu bifasha abantu muri ibi bihe bikomeye harimo ibihangano by’abahanzi batandukanye.

IsiboTV/Radio yifashishije urubuga rwa Youtube ikusanyirizahamwe ibihangano bishya byafasha abantu muri ibi bihe.

 

{{“Mukiriho” - Umusizi Murekatete ft Derrick Don Divin}}

 

Ni igisigo cya Murekatete uri mu bakobwa b’abasizi bahagaze neza. Muri iki gisigo agaragaza ibibazo benshi bagiye bahura nabyo mu 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga.

 

Umusizi Murekatete yahanze iki gisigo gishingiye ku nkuru y’umwe mu barokotse wemeye kumusangiza amafoto n’amazina y’abo mu muryango we bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

 

https://youtu.be/rLkBHm_hN5Y?list=RDrLkBHm_hN5Y

e5b4aaf7-b829-41b6-9e04-c1f780466f1f-8060451744009943.jpeg

 

{{“Umuganga w’imitima” - Jehovah Jireh Choir}}

 

Indirimbo “Umuganga w’imitima” ya korali  Jehovah Jireh Choir  ikubiyemo ubutumwa buhumuriza Abanyarwanda muri iki gihe twibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

 

Iyi ndirimbo kandi inakubiyemo ubutumwa bushimira Imana ikomeje kurinda u Rwanda ndetse bunashimira Imana aho Imirasire yarurasiye umwijima ugahunga rugahinduka abagabura n’amahoro mu mahanga.

 

https://youtu.be/Vx1GimBZrXU

JJC .JPG

{{Umuhanzi Eric Senderi yashyize hanze indirimbo ebyiri}}

 

Senderi International Hit uri mu bahanzi bamaze kubaka ibigwi mu Rwanda, yashyize hanze indirimbo ebyiri zo kwibuka. 

 

Imwe yayise ‘Ntibizibagirana’ yavuze ko yayihimbye nyuma yo kuzenguruka ahantu hatandukanye mu nsengero nyinshi zo mu Rwanda, na Sitade zose, abona uko Abatutsi bishwe.

 

https://youtu.be/Ad7AWjQSwLI?list=RDAd7AWjQSwLI

maxresdefault.jpg

 

Indi ndirimbo Senderi yashyize hanze ni iyo yise “Ndibuka Jenoside Ikirangira”. 

 

Muri iyi ndirimbo aba agaragaza ko mu bihe bya nyuma gato y’irangira rya Jenoside ibihe byari bikomeye ariko Inkotanyi zayihagaritse zigakomeze gufasha abantu bari bagifite ibibazo bitandukanye.

 

https://youtu.be/7SCT4CrKP-g

7SCT4CrKP-g-HD.jpg

{{“Twamagane abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi” - Beat Killer Feat Nessa}}

 

Muri iyi ndirimbo  abahanzi Nessa na Beat Killer bagaragaza ko abantu bapfobya Jenoside bakwiriye kwamaganwa umunsi ku wundi, kuko ibyo baba bakora ari ugukora mu nkovu abagizweho ingaruka nayo.

 

https://youtu.be/VV8HrcJji58

VV8HrcJji58-SD.jpg

{{“Nkwihoreze Rwanda” - Mpano Layan}}

 

Umuhanzi Mpano Layan yakoze indirimbo  mu rwego rwo gutanga ihumure ku Banyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

 

https://youtu.be/8DlvfJxB10M?list=RD8DlvfJxB10M

8DlvfJxB10M-HQ.jpg

“Tuguhoze Rwanda” - Real Limu

 

Muri iyi ndirimbo umuhanzi Real Limu aririmba agaragaza ko u Rwanda rugeze kure rwiyubaka, abari kubyiruka bambariye kurwubaka ku bwinshi bagakomeza guhoza amarira abarokotse.

 

https://youtu.be/zbJ_jdBW1E0

zbJ_jdBW1E0-HQ.jpg

“Kwibuka 31 (Twamaganye Abapfobya Genocide)” - Yampano

 

Umuhanzi Yampano muri iyi ndirimbo agaruka ku bihe bikomeye bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uyu muhanzi kandi ahumuriza ababuze ababo, ariko akanashishikariza abantu kwamagana abapfobya Jenoside.

 

https://youtu.be/3bFLmU9zwJs?list=RD3bFLmU9zwJs

3bFLmU9zwJs-HQ.jpg

 

Inkuru Bijyanye
Izindi