Sadate azakura he miliyari 5 Frw zo kugura Rayon Sport?

Imwe mu nkuru ikomeje kurikoroza mu mupira w’amaguru mu Rwanda, ni iy’ubutumwa Munyakazi Sadate yashyize ku rukuta rwe rwa X mu gitondo cyo kuri uyu wa 03 Mata 2025, agaragaza ko ashaka kugura Ikipe ya Rayon Sports ku kiguzi cya Miliyari 5 Frw.
Bamwe mu bafana b’umupira w’amaguru mu Rwanda barimo n’ab’iyo kipe bacitse ururondogoro kubera ubwo butumwa, bamwe bati ‘‘Sadate ayo mafaranga ntayo afite arashaka kuvugwa’’, abandi bati ‘‘nyamara bayimuhe ayishyire ku murongo’’.
Munyakazi Sadate ushaka kugura Rayon Sports yayiyoboye hagati ya 2019 na 2020. Icyifuzo cyo kugura iyi kipe si uyu munsi yakigaragaje gusa, kuko no mu minsi yashize ubwo Mukura VS yatsindaga Rayon Sports igitego 1-0, nabwo Sadate yibukije ko akiyobora iyo kipe yigeze gutsinda Mukura ibitego bitanu nabwo akagaragaza ko ashaka kwisubiza Rayon Sports ntayibere umuyobozi gusa ahubwo akayigira iye bwite.
Munyakazi Sadate yatangaje ko ibahasha ya miliyari 5 Frw ayishyize ku meza kugira ngo yegukane Rayons Sports, ariko ku mabwiriza arimo ko ibyifuzo bye biramutse byubahirijwe, miliyari 1 Frw muri izo eshanu yasaranganywa Fan Clubs kugira ngo zihanagure icyuya zabize.
Yavuze ko miliyari ya kabiri yakoreshwa mu kwishyura amadeni Rayons Sports ifite, kugira ngo yirinde birantega mu gihe yaba yegukanye iyo kipe.
Muri 2020 ubwo komite ye yahererekanyaga ububasha n’iya Murenzi Abdallah wari washyizweho n’ Urwego rw'Igihugu rushinzwe imiyoborere, RGB mu nzibacyuho y’iminsi 30, icyo gihe Sadate yatangaje ko mu madeni agera kuri miliyoni 788 Frw Frw umuryango wa Rayon Sports wari ufitiye abantu n’ibigo bitandukanye, harimo na miliyoni 50 Frw ze ku giti cye yayigurije.
Iyi ni ishusho nto ikwereka uko aramutse yamerewe kugura iyo kipe, yaba ashaka gukura munzira imyenda ibereyemo ibigo kuko na n’ubu hari igihari, ubundi akayiyobora nta nkomyi
Muri ubwo butumwa bushya bwa Sadate kandi, yavuze ko miliyari 3 Frw zisigaye muri izo eshanu ashaka kugura iyo kipe zayishorwamo mu gihe cy'imyaka itatu, buri mwaka akajya yishyura miliyari 1 Frw.
Tukiri kuri iyi ngingo y’amafaranga, reka tugaruke gato ku butunzi bwa Munyakazi Sadate, twifashishije amakuru asanzwe hanze. Ibi biraha ishusho nto abibaza bati ‘‘Ese ayo mafaranga yo kugura iyo kipe yayakura he?’’.
Munyakazi Sadate afite sosiyete yitwa Karame Rwanda Ltd yubaka inzu n’imihanda irimo iya kaburimbo, iy’ibitaka n’iy’amabuye. Ikora kandi imirimo yo kurwanya ibiza, ikanabungabunga za ruhurura. Iyi sosiyete we n’umugore we bayishinze muri 2006.
Muri 2023 ubwo yari mu gikorwa cyo gusangira n’abakozi ba Karame Rwanda Ltd hizihizwa Umunsi w’Umurimo, Sadate yakomoje ku kuntu akiri umuyobozi wa Rayon Sports atabashaga gukurikirana ibikorwa by’iyo sosiyete ye, ibyamuhombeje isoko rya miliyoni zigera muri 450 Frw yari afite i Ngoma, ariko ko nyuma yo kuva mu buyobozi bw’iyo kipe yabashije gukurikirana neza ibya bizinesi ye.
Mu Ntangiro z’uyu mwaka muri Mutarama, Munyakazi Sadate yishyuye ideni ry’imisoro rya miliyoni zirenga 76 z’amafaranga y’u Rwanda (Frw), mu Kigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA). Urwo ni urugero ruto rushobora gutuma wibaza uti ‘‘Ese niba umuntu yishura uwo mushoro, ishoramari akora ryaba ringana rite mu gihe yaba ataramaze kwishyura ngo ahombe ibyo yakoraga bihagarare?’’
Urundi rugero ruto, tariki ya 01 Nyakanga 2024 mu butumwa Sadate Munyakazi yanyujije ku Rukuta rwa X, yatangaje ko yabonye asaga miliyoni 1,4 Frw y’ishimwe rya 10% y’umusoro nyongeragaciro (TVA) ku baguzi basabye fagitire za EBM, yohererejwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, binyuze kuri Mobile Money.
Icyo kigo cyamushimiye kubwo kwishyura iryo deni, ndetse no kuba akomeje kuza mu bimbere bahaha bagasaba fagitire ya EBM akanabikangurira abandi.
Nubwo aka kanya utahita umenya amakuru yose y’ibyo uyu mugabo yahashye, ni kimwe mu byakwereka ko ari umwe mu bantu bagura ibintu byinshi bicuruzwa mu Rwanda mu buryo bwemewe n’amategeko, kuko hari benshi bahize kwiyandikisha ngo na bo bajye bahabwa iryo shimwe, ariko ugasanga amafaranga bahabwa muri ubwo buryo ari make cyane.
Twigarukiye ku bijyanye no kuba Munyakazi Sadate yatangaje ko ashaka kugura Rayons Sports akishyura miliyari 5 Frw, yanatangaje ko ayegukanye ikaba iye Fan Club zagumaho, ariko ntizongere a gutanga umusanzu w’amafaranga, ndetse avuga ko amafaranga zatangaga nubwo yavaho, wenda zajya ziyatanga gusa igihe yazisuye bagakora ubusabane.
Irindi bwiriza yatanze ryagenzerwaho mu gihe iyo kipe yaba ibaye iye, ni uko Ubuyobozi bwayo bwashyirwaho na we waba washoye akayabo k’amafaranga.
Yagaragaje ko ababa abafatanyabikorwa b’iyo kipe bahabwa serivise zise iza zahabu cyane cyane umufatanyabikorwa mukuru, ndetse ko yazashyiraho umurongo utishyurwa wo gutanga ibitekerezo ku buryo abakurikira amakuru afite aho ahuriye n’iyo kipe bava ku ma Radio abarangaza.
Munyakazi Sadate watanze ubu butumwa ameze nk’umuntu ufite icyizere ko nta kabuza Rayon Sports azayigurishwa, yatangaje ko iyo kipe izaba ifite iby’ibanze byose kugira ngo ibe urutirigongo rwa sports Nyarwanda.
Yatangaje kandi ko nyuma y'imyaka itatu yo kwivugurura hazashorwa izindi miliyari 5 Frw zizakora ibitangaza, hakanashingwa kandi andi makipe nk’iya Volleyball, Basketball, amagare n’andi.
Munyakazi Sadate yatangaje ko nyuma y'imyaka itatu Rayon Sports iramutse igiye mu mabako ye byuzuye, yazaba ijya gukina hanze igendera mu ndege ye bwite (Private Jet), ndetse ikazaba ifite bisi y’akataraboneka, imbangukiragutabara ebyiri ziyiherekeza aho igiye hose, imodoka ebyiri zihariye z’abakozi, na moto ebyiri ziyigenda imbere.
Gusa uyu mugabo yasoje ubutumwa ashyiraho icyo wakwita nyirantarengwa, kuko yagaragaje ko ibyo byifuze bye bifite agaciro kugera kuwa 25 Ukuboza 2025 kuko ashaka kuzizihiza isabukuru ye y’amavuko we n’abakunzi ba Rayon Sports bari mu Nyanja y’ibyishimo.
Ibi bivuze ko izo tariki zirenze nta kirakorwa ku byo yatangaje, yahita yisubira akaba atagishaka kugura iyo kipe.
Yanavuze kandi ko habayeho ibiganiro by’ibanze akabona bitanga ikizere, yahita ashyira miliyoni 100 Frw muri iyi kipe mu kuyifasha kurangiza championnat neza.