RRA yakuye urujijo ku musoro w’ubukwe uri kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga

Apr 16th, 2025 12:47 PMBy Daniel Ndugu Alpha
Share
RRA yakuye urujijo ku musoro w’ubukwe uri kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga

Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro (RRA), cyakuye urujijo ku musoro w’ubukwe uri kuvugisha benshi cyane cyane ku ku mbuga nkoranyambaga, gisobanura ko nta musoro mushya washyizwe ku bantu bakora mu cyiciro cy’ubucuruzi cy’ubukwe ko ahubwo ari amakuru afasha abarebwa n’umusoro.

Byagarutsweho na Komiseri wungirije ushinzwe serivisi z’abasora n’itumanaho muri RRA, Jean Paul Uwitonze, mu kiganiro cyo kuri uyu wa 16 Mata 2025 yagiranye n’abakoresha Urubuga rwa X.

 

Yavuze ko nubwo inyandiko igaragaza uko abafite akazi mu bukwe bazajya basora iri guhererekanywa cyane ku mbuga nkoranyambaga,  nta gishya kirimo kuko iyo gahunda yari isanzweho ahubwo ikigiye gukorwa ari ukuyinoza.

 

Ati “Ntabwo ari ibintu bishyashya bije ubu ndetse hari n’abatekereza ko ari umusoro mushya uje gucibwa ubukwe ahubwo ni amakuru turi gusangira.”

 

Nyuma y’uko mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye ifishi y’ubukwe igaragaza ibyiciro by’abatanga umusoro, RRA igaragaza ko amakuru agendanye n’abantu batanga serivisi zishyurwa mu birori yari asanzwe asabwa mu rwego rwo gukurikirana ko abakora imirimo ibyara inyungu mu cyiciro cy’ubucuruzi banditswe kandi bubahiriza amategeko y’imisoro.

 

Nk’uko bigaragara ku ifishi, bimwe mu byiciro ni abantu batiza amahema y’ubukwe, abayobora imihango y’ubukwe (Masters of Ceremonies, MC), abatanga indangururamajwi n’abandi.

 

Komiseri Wungirije Ushinzwe Serivisi z’Abasora n’Itumanaho muri RRA, Jean Paul Uwitonze yavuze ko ifishi yashyizweho mu 2024 yagaragaye ifasha kumenya amakuru y’abasora n’abadasora kugira ngo umurongo n’amategeko yashyizweho byubahirizwe.

 

Ati “Turizera ko gahunda yatangiye umwaka ushize igomba kudufasha guhuza amakuru kugira ngo tubone abatanditse ku musoro bandikwe, imikorere y’abanditse tumenye ngo bari gutanga umusoro neza kandi abatawutanga neza bakosore ndetse n’abatawutanga neza bahanwe nk’uko amategeko abiteganya ku buryo tumenya neza ko buri cyiciro kiri ku murongo.”

Jean Paul Uwitonze yakomeje amara impungenge abaturage bashobora kugira z’uko hari abazongera ibiciro ku byari bisanzweho. 

 

Ati “Ni ibihuha kuko abenshi batanga umusoro barabimenyereye kandi nta cyakabaye gihinduka kuko barabizi kandi amakuru ahagije barayazi.”

 

Jean Paul Uwitonze yavuze ko itegeko riteganya ko ibyiciro byose bikora ibikorwa bibyara inyungu biba bigomba kuba byanditswe mu misoro kandi bikoresha inyemezabuguguzi (EBM).

 

Ibindi byiciro birebwa númusoro birimo kandi abategura amafunguro cyangwa abakodesha indangururamajwi zifasha abaje mu nama, mu bukwe, mu mihango yo gushyingura, mu kwamamaza abakandida, mu biterane bya Gikirisitu n’abandi bategura amahuriro nk’ayo.

Inkuru Bijyanye
Izindi