Uwahoze ari umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda yimitswe nk’Umwami w’Aba-Tooro muri Uganda
Edward Rukidi Kijanangoma, w’imyaka 56 wahoze ari umunyamakuru wa Televiziyo muri Uganda ndetse wanakoze kuri Televiziyo y’u Rwanda aho yitwaga Eddie Nkurukenzire, yimitswe nk’Umwami mushya wa Tooro, aba uwa 13 uyoboye ubwami bw’Abatooro, nyuma y’impaka zari zimaze iminsi ku wagombaga gusimbura Umwami Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV watanze.
Kijanangoma wari usanzwe ari mubyara wa Oyo Nyimba, yahawe izina ry’ubwami rya Edward Rukidi Nyabongo I mu muhango wabereye i Fort Portal ku wa 29 Nzeri 2026. Yatoranyijwe n’akanama k’abantu 21 bo mu muryango wa cyami wa Babiito.
Uyu muhango waranzwe n’imigenzo gakondo irimo kubaga ikimasa no kumena amaraso y’inkoko, mu gihe Nyabongo I yanagenze n’amaguru hagati ya saa sita z’ijoro na saa cyenda z’ijoro yerekeza ku Ngoro ya Karuziika, aho yanakoze umuhango w’urugamba rwo guhatanira ikamba.
Kijanangoma yabanje kumenyekana cyane nk’umunyamakuru muri Uganda Broadcasting Corporation, UBC. Abahoze bakorana na we bamugaragaza nk’umuntu wicisha bugufi kandi worohera abandi.
Yanakoze kuri Televiziyo Rwanda asoma amakuru mu ishami ry’icyongereza.
Iyimikwa rye rije nyuma y’urupfu rwa Oyo Nyimba watanze ku wa 27 Kanama 2026 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yari arimo kuvurirwa indwara ya kanseri . Yari afite imyaka 34, ashyingurwa ku wa 12 Nzeri mu irimbi ry’abami rya Karambi i Fort Portal.
Oyo yari yarimye ingoma afite imyaka itatu gusa mu 1995, nyuma y’urupfu rwa se, ibintu byamuhesheje kumenyekana ku rwego mpuzamahanga kubera amafoto ye yambaye imyambaro y’ubwami n’ikamba akiri umwana.
Nyina wa Oyo, Best Kemigisa, na mushiki we Princess Ruth Komuntale, bavuga ko Oyo yasize umuhungu muto ndetse ko hari inyandiko igaragaza ko ari we wagombaga kumusimbura ku ngoma.
Oyo ntiyari yarashatse kandi mbere y’urupfu rwe, nta mwana we wari uzwi ku mugaragaro. Umwana uvugwa yatangiye kumenyekana nyuma y’urupfu rwe.





