Perezida Kagame azaba ari Umuyobozi w’Ikirenga: Ishusho ya Kaminuza ya Gisirikare y’u Rwanda

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda azaba ari we Muyobozi w’Icyubahiro wa National Defence University-Rwanda (NDU-R) kaminuza ya gisirikare y’u Rwanda, nk’uko itegeko riyishyiraho ribyemeza.
Iyi kaminuza izaba ihuriyemo amashuri makuru ya RDF, aya Polisi y’u Rwanda n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza NISS,
Itegeko rishyiraho Kaminuza ya Gisirikare y’u Rwanda ryashyizwe hanze ku wa 10 Mata 2026. Rigaragaza ko NDU-R irebererwa na Minisiteri y’Ingabo na Minisiteri ifite uburezi mu nshingano.
NDU-R ifite icyicaro mu Mujyi wa Kigali ariko Iteka rya Perezida rishobora kucyimurira ahandi mu Rwanda, igihe bibaye ngombwa.
NDU-R igizwe n’ibigo bitandukanye nka National Defence College-Rwanda (NDC-R) ikorera mu Mujyi wa Kigali; Defence College of Health Sciences (DCHS) ikorera mu Mujyi wa Kigali; Defence Institute of Sciences and Technology (DIST) ikorera mu Mujyi wa Kigali; Institute for Defence and Strategic Studies (IDSS) ikorera mu Mujyi wa Kigali.
Harimo kandi National Intelligence Academy (NIA) ikorera mu Karere ka Bugesera; Rwanda Defence Force Command and Staff College (RDFCSC) ikorera mu Karere ka Musanze; National Police College (NPC ) ikorera mu Karere ka Musanze; Rwanda Military Academy (RMA) ikorera mu Karere ka Bugesera.
Intego ya NDU-R ni ukwigisha no kongerera ubumenyi abakozi bo mu nzego zishinzwe kurinda Igihugu n’umutekano, abayobozi bakuru bo mu nzego za Leta bagira uruhare mu kurinda Igihugu n’umutekano n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga, hagamijwe kubazamurira urwego rw’imitekerereze binyuze mu myigishirize, mu mahugurwa no mu bushakashatsi biri ku rwego rwo hejuru.
Inama y’Ubutegetsi izaba igizwe n’abantu 13, nk’urundi rwego rw’imiyoborere y’iyi Kaminuza, ni yo izaba ifata ibyemezo byayo, inagenzure ibikorwa byayo bya buri munsi.
Uretse Umuyobozi w’Icyubahiro w’iyi Kaminuza, mu bandi bayobozi bayo, harimo Umuyobozi Mukuru (Vice-Chancellor) akaba ari na we mwanditsi w’inama.
Hari kandi Uhagarariye abarimu n’abashakashatsi utorwa na bagenzi be, hakaba Ushinzwe igenzura ry’ubuziranenge (quality assurance), Umuyobozi umwe (Dean) utorwa na bagenzi be, hakaba n’uhagarariye abanyeshuri.
Inama y’Ubutegetsi kandi, Itegeko ritegeko ko nibura 30% by’abayigize bagomba kuba ari abagore mu gihe abatari mu nama y’ubutegetsi kubera imyanya bafite bagira manda y’imyaka ine ishobora kongerwa rimwe.




