Kwibuka32: Filimi “Beyond the Genocide” ikomeje kwandika amateka aho yifashishwa muri Kaminuza zo mu Rwanda no muri Brazil

Mu gihe u Rwanda n’Isi muri rusange bikomeje ibihe byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, filimi mbarankuru yitwa Beyond The Genocide yayobowe na Zion Sulaiman Mukasa Matovu, ikomeje kwandika amateka mashya mu rugendo rwa sinema y’u Rwanda ndetse no hirya no hino ku Isi aho irikwifashishwa mu Kwigisha amateka no mu biganiro byimbitse mu banyeshuri, cyane cyane muri za kaminuza zitandukanye kuva mu Rwanda kugera muri Brazil n’ibindi bihugu.
Iyi filime mbarankuru iherutse kwinjira mu ruhando rwa filimi zifashishwa mu burezi binyuze muri GOOD DOCS, mu minsi ishize yerekanwe muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, aho abanyeshuri n’abarimu bagize umwanya wo kuganira ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’amasomo ayivamo, hagamijwe kubaka ejo hazaza heza.
Iyi filimi ntiyagarukiye mu Rwanda gusa, kuko yamaze kugera no mu bindi bihugu byakure.
Kugeza ubu yamaze no guhindurirwa mu rurimi rw’Igiporutugali (Portuguese), ibintu byatumye igera ku banyeshuri n’abashakashatsi bo muri Brazil mu buryo bworoshye.
Iyi filime yerekanywe mu mashuri makuru na kaminuza zitandukanye zo muri Brazil zirimo Fundação Armando Alvares Penteado (FAAP) na Pontifícia Universidade Católica de Campinas (PUC Campinas), aho yakiriwe neza ndetse yifashishwa mu biganiro bijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ingingo zigaruka ku butabera, Ubumwe n’ubwiyunge.
Tariki ya 18 Mata, urugendo rw’iyi filimi rwakomereje muri Canada, aho aho yerekanwe mu gikorwa cy’Ijoro ryo Kwibuka , cyateguwe ku bufatanye n’umuryango MKA Baho (Memory Keepers Association).
Uyu mugoroba wo Kwibuka wahuje Abanyarwanda baba mu mahanga n’inshuti z’u Rwanda, mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi no gusangira amateka.
Abateguye iyi filimi bagaragaza ko atari sinema isanzwe, ahubwo ari urwibutso rufasha isi kumenya no gusobanukirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse no kuyageza ku bisekuru by’ahazaza.
Mu gihe ibikorwa byo Kwibuka32 bikomeje mu minsi ijana ibikorwa nk’ibi bigaragaza uruhare rukomeye rw’ubuhanzi mu kubungabunga amateka no gushimangira umuhigo wo kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo aho ari hose ku Isi.
‘Beyond the Genocide’ igaruka ku mateka n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko by’umwihariko ikagaragaza imbaraga zo kwiyubaka, ukwiyunga n’ubutwari byaranze Abanyarwanda nyuma yayo.
Ikigo GOOD DOCS cyameye kuyishyira mu zo yifashisha, ni ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe gukwirakwiza filimi mbarankuru z’uburezi ku rwego mpuzamahanga, kikaba ari ishami rya SAGE Publishing, imwe mu nzu z’itangazamakuru z’ubumenyi zizwi kandi zubahwa cyane ku Isi.
Ibi byiyongera ku bihembo bigera kuri 7 bikomeye imaze kwegukana birimo n’ibyatanzwe ku rwego mpuzamahanga.
Birimo Impact DOCS Awards (USA). Ni cyo gihembo gikomeye kurusha ibindi byose iyi filimi imaze kubona kugeza ubu.
Hari kandi icya ‘Award of Merit (Documentary Feature)’ yabonye muri Accolade Global Film Competition yabereye muri California muri Amerika, n’ibindi.















