#Kwibuka32: Minisitiri Amb Nduhungirehe na Utumatwishima bifatanyije n'urubyiruko 12,000 rwitabiriye igikorwa cya “Our Past26”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe na Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah, bifatanyije n'urubyiruko rurenga ibihumbi 12 rwitabiriye igikorwa “Our Past26”, kigamije kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iki gikorwa gitegurwa n’umuryango w’urubyiruko uzwi nka ‘Our Past Initiative’. Kiba buri mwaka ku wa 9 Mata cyifashisha ubuhanzi, imivugo, ikinamico, indirimbo, ubuhamya n’ibiganiro bitandukanye bigaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni gahunda y'Umuryango 'Our Past Initiative', igamije gufasha urubyiruko kwiga amateka no Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
"Our Past Initiative" ni umuryango wavutse mu 2012 biturutse ku itsinda ryo kubyina ryitwaga Sixty Entertainment, ryari rigizwe n'urubyiruko rukomoka mu miryango itandukanye kandi ifite amateka afite aho ahuriye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uyu muryango ukora ibikorwa bitandukanye ariko byibanda cyane ku gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, no kuzamura imibereho y’Abanyarwanda.
Ubwo iki gikorwa cyatangiraga, Ben Nkotanyi yagejeje ku bitabiriye umuvugo yise "Harabaye ntihakabe", aho yerekanye ko kuri ubu Abanyarwanda bimitse "Ndi Umunyarwanda".
Yerekanye kandi Ubutwari bw’Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abana bo mu Ishuri rya Gashora Girls Academy bahise bakinye umukino bise ‘What we Were Told Became Ours’.
Nyuma yabo, abaririmbyi ba Angels’ Voice Choir yo muri Paruwasi ya Kacyiru muri Kiliziya Gatolika baririmbye indirimbo zirimo 'Murumve twana twanjye' ya Rugamba Cyprien.
Nsengiyumva Issa warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi arorokoye mu Kagarama, Akarere ka Kicukiro, yatanze ubuhamya bugaruka ku nzira y'inzitane yanyuzemo mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo yari afite imyaka 9.
Ubu buhamya bwakurikiwe n’umukino werekana amateka ashaririye ya Jenoside yakorewe Abatutsi u Rwanda rwanyuzemo, uko Inkotanyi zayihagaritse n'umuhate w'abarokotse mu rugendo rwo kongera kwiyubaka.
Ni umukino wiswe "Inzibutso" wanditswe n'Umusizi Junior Rumaga na Benimana mu gihe wayobowe na Malaika Uwamahoro, wakinwe n’abantu batandukanye barimo Umuraperi Ish Kevin.
Umuyobozi Mukuru w'Umuryango Our Past Initiative, Intwari Christian, yavuze ko bajya kuwutangiza, bari bafite intego yo gusigasira amateka kugira ngo Jenoside itazongera ukundi.
Ati: "Kugira ngo Our Past itangire ni uko twe nk'urubyiruko twifuzaga kwiga amateka tukayigisha na bagenzi bacu, ariko tunagira uruhare mu kubaka igihugu cyacu. Ubuzima bwacu butangirana n'Inkotanyi, zivuga ziti 'impore ntugipfuye.'”
Yavuze ko 'Our Past Event' yatangiye yitabirwa n'abantu 200 ariko ubu barenga ibihumbi 10.
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yakoranywe ubukana ndengakamere.
Yibukije abakiri bato ko bakwiye gusigasira umutekano w'u Rwanda kuko hatanzwe ikiguzi ngo ugerweho.
Ati: "Kuba muri mu Gihugu aho nta muntu uziza undi uko yavutse, tubifata nk'ibisanzwe kuko ni byo benshi muri mwe mwavutsemo ariko si ko byagenze kuko abantu banyuze mu nzira y'umusaraba ikomeye cyane."
Minisitiri Nduhungirehe yasabye urubyiruko kurangwa no kubana neza, kutavangura no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kuko ari yo yatumye haba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yasabye urubyiruko guhagurukira kurwanya abo bantu, kwihugura ku mateka, kwigishanya amateka ndetse no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ati “Ubumwe bw’Abanyarwanda, ubworoherane, kumva ko Abanyarwanda turi bamwe tugomba kubishyira imbere, ndetse n’urwo rubyiruko rwo hanze rugifite ingengabitekerezo ya Jenoside tukababwira tuti musigeho ibyo mwakoze cyangwa ibyo ba so bakoze ntabwo bizongera kubaho ukundi mu Rwanda. Ibyo bintu tubyumve kandi tubifate nk’inshingano.”
Iki gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyitabiriwe n’urubyiruko rurenga ibihumbi 12, aho rwateraniye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ruri mu Karere ka Kicukiro.







































