Mukanemeye Madeleine uzwi cyane nka Mama Mukura arwariye mu bitaro bya Kabutare

Mar 18th, 2025 12:25 PMBy Heritier TWIZERIMANA
Share
Mukanemeye Madeleine uzwi cyane nka Mama Mukura arwariye mu bitaro bya Kabutare

Kuri uyu wa kabiri tariki 18 Werurwe, Mukanemeye Madeleine wamenyekanye cyane nka Mama Mukura ahanini bitewe n'urukundo akunda iyi kipe yajyanwe mu Bitaro bya kabutare arembye cyane.

Uyu mukecukuru wihebeye umupira w'amaguru kuri ubu arwariye muri ibyo bitaro biherereye mu karere ka Huye aho yabanje kujyanwa ku kigo nderabuzima kiri mu karere ka Gisagara ari naho atuye maze birangira yoherejwe ku bitaro bya kabutare.


Bamwe mu bo twaganiriye bageze aho arwariye batubwiye ko kwivuza bitarikorohera uyu mukecuru. Umwe muri abo yagize ati '' Ubu ari mu ndembe, nta mituweli nta n'irangamuntu byose ngo yarabitaye, turikureba icyo twakora nk'abakunzi ba Mukura ngo tumufashe, akigera mu bitaro bahise bamushyiramo ibyuma bimwongerera umwuka wo guhumeka. kubona imiti birikugorana twabanje gushaka ibyangombwa bye, turigushaka uburyo yajyanwa mu bitaro bya kaminuza CHUB.''
Ibindi kuri iyi nkuru turakomeza kubibagezaho
 

Inkuru Bijyanye
Izindi