Mu mvugo ikakaye General Makenga wa M23 yise Perezida Tshisekedi ibandi n'igisambo

Umuyobozi w’Ingabo za M23, Maj. Gen. Sultan Makenga, yavuze ko Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, wemeye kuganira na M23, ari umuntu udakunda igihugu, ahubwo ari igisambo.
Yabivuze ubwo yagiranaga ikiganiro na Alain Destexhe, wahoze ari senateri mu Bubiligi akaba n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abaganga Batagira Umupaka, umaze iminsi asura ibice bigenzurwa na M23.
Gen. Makenga avuga ko biteguye kuganira n’ubutegetsi bwa DRC, ariko ko nubwo Angola yatangaje ibyo biganiro, ubutegetsi bwa Kinshasa butaragira icyo bubivugaho.
Ku bacancuro b’abanyaburayi, Alain Destexhe yamubajije niba mu bo bahanganye hakirimo aba barwanyi bo muri Romania, nyuma yuko hari abafatiwe ku rugamba bakoherezwa iwabo, Makenga amusubiza agaragaza ko bitari binakwiye ko hari abacancuro baza kurwanya abantu baharanira uburenganzira bwabo.
Ati “Nta nubwo byumvikana kuba abantu bava i Burayi bakaza iwacu kwica abaturage barwanira uburenganzira bwabo. Isi yose yari ikwiye guterwa impungenge na byo, ariko ikigaragara ni uko itabyitayeho.”
“Tshisekedi nta rukundo agirira Igihugu cye, ni ibandi.” Iki ni igisubizo Gen Sultani Makenga uyobora ingabo za M23 yahaye Alain Destexhe, umuganga ubifatanya n’itangazamakuru. Yari amubajije icyo atekereza kuri Perezida Félix Tshisekedi. Alain Destexhe yongeye kubaza General Makenga niba Tshisekedi abaye ibandi vuba cyangwa niba yarabaye ryo kuva ubwo yatorwaga, General Makenga asubiza ko Tshisekedi yahoze ari ibandi.
Ku mujyi wa Goma, yavuze ko batari kwemera ko ukomeza kwifashishwa na FARDC mu kurasa ku birindiro bya M23 no ku baturage b’abasivile bo mu bice byabohowe.
Yasobanuye ko gufata Bukavu byatewe na FARDC n’Ingabo z’u Burundi bakoreshaga ikibuga cy’indege cya Kavumu mu bikorwa byo gutera ibisasu biremereye ku baturage no ku barwanyi be.
Gen. Makenga yavuze ko ubwo bugizi bwa nabi bwa FARDC bukomeje, aho ihagurutsa indege zitagira abapilote i Kisangani zigatera amabombe ku baturage b’inzirakarengane.
Yavuze ko gukinagiza FARDC n’abambari bayo biterwa no kuba M23 ifite impamvu nzima irwanira, ko abasirikare be bafite umwete, kandi byongeye, bafite inzira imwe, ariyo intsinzi cyangwa gutatanywa.
Ati “Abasirikare bacu ntibahembwa. Barwana kuko babyemera kandi bakunda igihugu cyabo, bafite ubutwari buhebuje.”
Adaciye ku ruhande, Gen. Makenga yavuze ko Perezida Felix Tshisekedi ari umuntu udakunda igihugu kandi ko ari umujura.
Ni nyuma y’uko hari ibice byinshi bikikije aho M23 igenzura bigifite ibibazo by’umutekano muke, uterwa ahanini n’uko Tshisekedi yifuza ko abahatuye batagira amahoro.
Ibi Tshisekedi ngo abikora kubera ko n’ubundi nta rukundo rw’abaturage agira, ahubwo ameze nk’umwicanyi, nk’uko Gen. Makenga yigeze kubitangariza Mama Urwagasabo TV.
Icyo gihe yagaragaje ko nka M23 nta muntu batera, ahubwo ko bazirwanaho, kandi ko iyo umuntu yirwanaho akuraho impamvu zose zatuma agabwaho igitero.
Ati, “Ibyo bituma duhora twirwanaho, ibyo bituma bene wacu bamaze imyaka n’imyaka mu buhunzi, birirwa bikoreye imisambi ku mutwe batazi aho bari burare tugomba kuyivanaho kandi aho ni mu buryo bwo kwirwanaho.”
Perezida Thisekedi yari yaratangaje ko nta na rimwe azigera aganira na M23 yita ibyihebe byateye igihugu cye, gusa amahanga amusaba kugana inzira y’ibiganiro.

