Israel yahize kwivugana Umuyobozi mushya wa Iran nyuma yigihe gito ihitanye uwambere

Igisirikare cya Israel (IDF) cyatangaje ko cyiteguye kwica uwasimbuye uwari Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei uherutse kwicwa n’iki gisirikare ku bufatanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Khamenei ndetse n’abandi bayobozi bahoze bayobora Iran biciwe mu bitero Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel byagabye kuri iki gihugu ku wa 28 Gashyantare 2026.
Nyuma y’icyumweru ibyo bitero bibayeho, kuri uyu wa Mbere nibwo Inama y’Inararibonye muri Iran yatangaje ko Motjaba Khamenei yatorewe gusimbura se, agirwa Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran.
Mbere y’uko icyo cyemezo gitangazwa, ubuyobozi bw’Igisirikare cya Israel bwatangaje ko uri buze gutorerwa kuyobora iki gihugu nawe azahita yicwa.
Ati “Israel izakomeza guhiga umuntu wese uzagirwa Umuyobozi w’ikirenga wa Iran ndetse n’uzagira uruhare mu kumuhitamo.”
Kuva tariki ya 28 Gashyantare 2026, ingabo za Amerika na Israel ziri mu ntambara na Iran. Buri ruhande ruvuga ko ruri kwangiza bikomeye ibirindiro by’urwo bihanganye.
Iran iri kurasa muri Israel no ku bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati birimo ibirindiro by’ingabo za Amerika nka Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), Arabie Saoudite, Qatar, Bahrain, Koweit, Syria na Iraq.
kuwa 9 werurwe 2026 Iran yongeye kugaba ibitero kuri Israel no mu bindi bihugu bituranye na yo, mu kwihimura ku bitero byahitanye Ayatollah Ali Khamenei wahoze ari Umuyobozi w’Ikirenga wayo.
Igihugu cya Bahrain kivuga ko ibi ari byo bitero byahitanye kandi bikomeretsa abantu benshi kurusha ibindi byose byagabwe ku bihugu byo mu kigobe, kuva intambara yatangira ku wa 28 Gashyantare.
Minisiteri y’Ubuzima muri Bahrain yatangaje ko muri iki gihugu igitero cyahagabwe hakoreshejwe za drone cyakomerekeje abasivile 32, barimo abana bane, umuto kurusha abandi akaba afite amezi abiri gusa.
Kuva intambara yatangira muri kariya karere, abantu byibura 10 ni bo bamaze gupfa mu bihugu byo mu bigobe by’abarabu, abenshi muri bo bakaba ari abashinzwe umutekano cyangwa abakozi b’abanyamahanga.
Ibihugu bya Qatar, Kuwait, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Arabie Saoudite na byo byemeje ko byagabweho ibitero bishya mu ijoro ryacyeye.
Arabie Saoudite yavuze ko yongeye gushwanyuza amatsinda abiri ya drone zari zerekeje ku kigo gicukura Peteroli.
Ikindi gitero cya drone cyabaye ubwa mbere cyari cyagabwe ku nyubako ya ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bituma Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika itegeka ko abakozi ba Leta batari ngombwa cyane bava muri icyo gihugu.
abategetsi bo muri Iran baburiye ko bashobora kwagura ibitero ku bikorwa remezo byo muri ako karere mu gihe Israel na Amerika byakomeza gutera ibisasu kunyubako zabo.



