#Kwibuka32: Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye Umugoroba wo Kwibuka muri BK Arena

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye Umugoroba wo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni umugoroba wabereye muri BK Arena ahasorejwe urugendo rwo Kwibuka, aho Perezida Kagame yahise yifatanya n’abawitabiriye anabacanira urumuri rw’icyizere.
Uyu mugoroba witabiriye n’abarenga ibihumbi 10 bari muri BK Arena mu gihe abandi bagiye kwicara muri Petit Stade, biganjemo urubyiruko n’abayobozi mu nzego zitandukanye.
Perezida wa IBUKA, Dr. Gakwenzire Philbert, yagaragaje ko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bari hirya no hino ku Isi bakwiye kugezwa mu nkiko kugira ngo abayizize n’abayirokotse bahabwe ubutabera.
Yagaragaje ko nyuma y’imyaka 32 u Rwanda rwongeye kubaka isura nziza ku ruhando mpuzamahanga.
Yavuze ko kuri ubu hari impungenge zikomeye ku ngengabitekerezo ya Jenoside ikomeje gukwirakwizwa mu Karere bigizwemo uruhare na FDLR.
Yongeye kugaragaza ko IBUKA ishyize imbere gahunda yo gufata ubuhamya bw’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bukanabikwa mu buryo bw’Ikoranabuhanga.
Yanagaragaje ko u Rwanda rwiyemeje kwigisha abato amateka kugira ngo hatazaba ikintu na kimwe cyasubiza u Rwanda aho rwavuye.
Karangwa Jean Marie Vianney wo mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Muhima yatanze ubuhamya bw’uko yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma y’uko arashwe isasu ryo mu mugongo rigahinguka mu ijosi.
Yavuze ko mu 1980 hashinzwe ishuri ryigenga rya APACOPE ryafashije Abatutsi kwiga na we arimo ariko rikomeza kunanizwa kugeza ubwo bamwe mu bahize mbere baciriwe dipolome zabo n’uwari Minisitiri.
Yagaragaje ko bigaga amayeri yo kugendera hamwe no guhindura ibyapa biranga ishuri kugira ngo batagirirwa nabi.
Karangwa yasobanuye ko hari umwana biganaga wigeze kujya kureba mwenewabo wakoraga kuri hotel Isimbi avuyeyo, abasirikare bari kuri bariyeri y’ahahoze Ecole Belge baramukuta bigera naho bamwica.
Karangwa yerekanye ko ari umwe mu barokokeye muri Hotel milles Collines yayoborwaga na Rusesebagina Paul bagakizwa n’uko habayeho kugurana impunzi ku ruhande rwa FPR n’ingabo za Leta.
Ubwo yatangizaga Icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida Kagame yagaragaje ko ibyago bya Jenoside yakorewe Abatutsi u Rwanda rwagize, bitazasubira ukundi.
Yavuze kandi ko Abanyarwanda batazongera gupfa ukundi, ahubwo ko bazarwanya bivuye inyuma ko ibyo biba, kuva ku muto kugera ku mukuru.
Perezida Kagame yavuze ko kwibuka bifite igisobanuro gikomeye ku Rwanda, kandi ko ari uburyo bufasha igihugu kurenga amacakubiri yari agiye kugisenya burundu.












