#Kwibuka32 : Mbere y’uko wica u Rwanda ruzakwica, ntiwakwica abantu kabiri - Perezida Kagame

Apr 7th, 2026 09:41 AMBy Vainqueur Mahoro
Share
#Kwibuka32 : Mbere y’uko wica u Rwanda ruzakwica, ntiwakwica abantu kabiri - Perezida Kagame

Perezida Wa Repubulika y'u Paul Kagame ubwo yatangizaga ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yavuze ko Abanyarwanda bishwe ariko bitazashoboka ko bongera kwicwa bwa kabiri, avuga ko Abanyarwanda batazongera gupfa ukundi, ahubwo ko bazarwanya bivuye inyuma ko ibyo biba, kuva ku muto kugera ku mukuru.

Uyu muhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi ruruhukiyemo imibiri ibihumbi 259 yakuwe mu Turere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

 

Tariki ya 7 Mata ni Umunsi Mpuzamahanga ngarukamwaka Isi yose yibukaho Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga miliyoni mu mezi atatu gusa.

 

Ati “Ibihe byo birahinduka, ibihe byarahindutse. Ntawe uzongera gupfa nk’uko Théoneste yavugaga abapfuye cyangwa na we uko yapfuye. Buriya yarapfuye, kuba ariho ni nko kuzuka ariko nta wakongera gupfa kuriya. Impamvu kandi ni nyinshi; ntabwo wakwica umuntu kabiri, ubigerageje, azakwica mbere y’uko umwica.”

 

Umukuru w'Igihugu kandi yakuriye inzira ku murima, abashaka gusubiza u Rwanda mu mateka mabi nk’ayo rwanyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

 

“Ubwo turi aha mutureba, Igihugu cyose, Igihugu cy’u Rwanda mureba, ntabwo gishobora gupfa kabiri. Mbere y’uko wakwica u Rwanda, ruzakwica. Ntabwo wakwica abantu kabiri, ntibibaho. Ari twe bakuru, ari abana bacu, ntawe uzabica kabiri, ntibishoboka. Ntabwo byakunda. Tuzabaho nk’uko abantu bakwiriye kuba babaho. Hari ababyumva ukundi kandi hari abazabisubiramo ukundi, ariko uko mbivuze ni uko nguko, abe ariko mubitwara.”

 

 

Perezida Kagame yanavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ari amateka atazasibangana cyangwa ngo ahindurwe.

 

“Abafite uko babihakana cyangwa babihakanya ngira ngo bafite akazi gakomeye kugira ngo uhindure amateka nk’ayo y’abantu, abantu nk’abandi, uyagire uko ushaka."

 

Perezida Kagame yashimye abakomeje kwifatanya n’u Rwanda mu bihe byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, aho buri mwaka, mu bihe nk’ibi, badahwema gufata mu mugongo abagizweho ingaruka n’ayo mateka.

 

Ati “Ku bari hano n’abadukurikiye mu buryo bw'iyakure, mwakoze kwifatanya natwe. Ndashimira uwarokotse wavuze, ubu buhamya butuma dukomeza kwibuka twese ndetse n’abazadukurikira.”

 

Ibarura ryakozwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu 2000 rikamara imyaka ibiri (2000-2002), ryagaraje ko abatutsi 1.074.017 bishwe mu gihe cy’iminsi ijana kuva muri Mata 1994.

 

Iyo hakozwe isesengura ry’iyi mibare, bigaragara ko buri munsi hicwaga ibihumbi icumi na mirongo irindwi na bane 10.074.

20260407_130815.jpg
Perezida Kagame yijeje Abanyarwanda ko nta muntu uzongera kubica, ahubwo bazabaho nta nkomyi
000a8135.jpg-5d195.jpg
Perezida Kagame yavuze ko kwibuka bifite igisobanuro gikomeye ku Rwanda, kandi ko ari uburyo bufasha igihugu kurenga amacakubiri yari agiye kugisenya burundu
000a0643-2.jpg-8f1ea.jpg
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ubwo bageraga ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi
20260407_130935.jpg
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ubwo bacanaga urumuri rw'icyizere rugomba kumara iminsi 100
20260407_130925.jpg
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bunamiye inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi zishyunguye mu Rwibutso rwa Kigali ku Gisozi
20260407_130913.jpg
20260407_130909.jpg
20260407_130904.jpg
20260407_130900.jpg
20260407_130850.jpg
20260407_130838.jpg
20260407_130826.jpg
000a0890.jpg-5f83b.jpg
000a0873.jpg-fb38c.jpg
whatsapp_image_2026-04-07_at_11.29_51_2_-6913c.jpg
Perezida Kagame yavuze ko kwibuka bifite igisobanuro gikomeye ku Rwanda, kandi ko ari uburyo bufasha igihugu kurenga amacakubiri yari agiye kugisenya burundu
whatsapp_image_2026-04-07_at_11.29_50-49a19.jpg
Inkuru Bijyanye
Izindi