Kigali: RIB yataye muri yombi abayobozi babiri baguwe gitumo bakira ruswa

Mar 18th, 2025 08:34 AMBy Idukunda Kayihura Emma Sabine
Share
Kigali: RIB yataye muri yombi abayobozi babiri baguwe gitumo bakira ruswa

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB], rwataye muri yombi Mutware François ushinzwe imari n’ubutegetsi mu Murenge wa Kigali, na Uwimana Jean ushinzwe icungamutungo muri uwo Murenge.

Ni amakuru RIB yatangaje kuri uyu wa 18 Werurwe 2025 ikoresheje Urukuta rwayo rwa X, ivuga ko bafatiwe mu cyuho bakira ruswa kugira ngo uwari ufite isoko yongere arihabwe.

 

Aba bombi bafashwe umwe yakira amafaranga ibihumbi 200 Frw undi yakira ibihumbi 100 Frw, bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge na Rwezamenyo mu gihe dosiye yabo iri gutunganywa ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.

 

RIB irashimira Abaturarwanda bamaze kwumva ububi bwo guhishira ruswa bagatanga amakuru, kugira ngo abishora muri icyo cyaha bagezwe imbere y’ubutabera.  RIB ikomeza kwibutsa abapiganira amasoko bose kutagwa mu mutego w'ababaka indonke, ahubwo bakajya batanga amakuru kuri bo ku gihe.

 

20250318_142210.jpg
20250318_142208.jpg
Inkuru Bijyanye
Izindi