Jean Lambert Gatare yitabye Imana

Mar 22nd, 2025 11:58 AMBy Vainqueur Mahoro
Share
Jean Lambert Gatare yitabye Imana

Umunyamakuru Jean Lambert Gatare yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 21 Werurwe 2025 aguye mu bitaro byi mu Buhinde aho yari yaragiye kwivuriza.

Inkuru y’urupfu rwa Jean Lambert Gatare yamenyekanye mu rukerera rwa tariki 22 Werurwe 2025 yari amaze iminsi yaragiye kwivuriza mu Buhinde. 

 

Ku wa Gatanu tariki 21 Werurwe nibwo yatangiye kuremba cyane, nyuma birangira yitabye Imana.

 

Uyu mugabo wakundwaga na benshi mu itangazamakuru cyane cyane irijyanye na siporo  yamenyekanye cyane ubwo yakoraga mu cyahoze ari ORINFOR ubu yabaye yogeza umupira, asoma n'amakuru, agakundirwa n'uko yamamazaga.

 

 

Gatare yari umufana ukomeye w'ikipe ya Rayon Sports ndetse yabaye no muri komite y'iyi kipe. 

 

Yatangiye gukora kuri Radio Rwanda mu 1995. Guhera mu 2011 yatangiye gukorera Isango Star nabwo mu biganiro bya siporo aho yanakoze mu kiganiro kigaruka ku makuru ya Rayon Sports 'Rayon Time' . Mu 2020 ni bwo yagizwe umuyobozi w’agateganyo w’ikinyamakuru Rushyashya.

 

Gatare ni umwe mu batanze umusanzu ukomeye mu itangazamakuru rya Siporo, haba mu kogeza umupira no kuvuga amakuru y’imikino, akagira indi mpano yihariye yo kwita abakinnyi amazina bitewe n’imyitwarire yabo mu kibuga.

 

Mu bo yise amazina harimo Bokota yise 'Igikurankota', Haruna yise 'Fabregas', Twagizimana Fabrice yise 'Ndikukazi', Ndayishimiye Eric yise 'Bakame', i Rubavu ahita muri 'Brezil' kubera impano z’umupira zihakomoka, aho yemeza ko ibyo yabifashwagamo n’inararibonye mu mikino witwa Migambi.

jean_lambert_gatare_1_-59318.webp
Inkuru y’urupfu rwa Jean Lambert Gatare yamenyekanye mu rukerera rwa tariki 22 Werurwe 2025 yari amaze iminsi yaragiye kwivuriza mu Buhinde

 

 

Jean Lambert Gatare.jpg
Jean Lambert Gatare yakundwaga na benshi mu itangazamakuru cyane cyane irijyanye na siporo  yamenyekanye cyane ubwo yakoraga mu cyahoze ari ORINFOR
Inkuru Bijyanye
Izindi