Irushanwa rya BAL ryifatanyije n’u Rwanda mu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Apr 9th, 2025 09:28 AMBy Vainqueur Mahoro
Share
Irushanwa rya BAL ryifatanyije n’u Rwanda mu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) ryifatanyije n’u Rwanda n’inshuti zarwo mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kuva ku wa 7 Mata, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda, bari mu minsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. 

 

Ni muri urwo rwego, inshuti z’u Rwanda, zikomeje gufata mu mugongo no guhumuriza Abanyarwanda muri ibi bihe rurimo bikomeye.

 

Irushanwa rya Basketball Africa League (Basketball Africa League, BAL), ribinyujije ku rubuga rwa X, ryifatanyije n’Abanyarwanda rivuga ko rizirikana imbaraga za Siporo mu guteza imbere Ubumwe, Ubudaheza ndetse n’Iterambere ry’Ubukungu birangwa mu Rwanda.

 

Banditse bagira bati “Twifatanyije n’Abanyarwanda mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi. Twahisemo ahazaza heza ari nako tuzirikana imbaraga za siporo mu guteza imbere ubumwe, ubudaheza ndetse n’iterambere ry’ubukungu.”

 

Iri rushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika, rimaze imyaka itanu rikorana n’u Rwanda kuva mu 2020.

 

Mu nshuro enye rimaze gukinwa, u Rwanda rwakiriye imikino yaryo ya nyuma inshuro eshatu. Ni mu gihe muri uyu mwaka, ruzakira Nile Conference iteganyijwe tariki ya 17-25 Gicurasi 2025 muri BK Arena.

 

Iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, itangira muri Mata ikarangira tariki ya 13 Nyakanga.

 

IMG-20250409-WA0009.jpg
Inkuru Bijyanye
Izindi