Intambara y'Uburusiya na Ukraine yahindutse iyi mashini cyane kurusha abantu

Intambara y'Uburusiya na Ukraine muri uyu mwaka wa 2026 imaze guhinduka cyane "intambara y'imashini" (machine war) kurusha iy'abantu bahanganye amaso ku maso. Ibi biterwa n'uko impande zombi zirimo gukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu gusimbura abasirikare mu bikorwa bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga cyangwa ahantu hagoye cyane.
Hari imashini zishobora gutahura imitego cyangwa ibipimo no kurasa mu buryo bwikora (autonomous) hakoreshejwe AI, bivuze ko izi mashini zishobora gufata icyemezo cyo kurasa nta muntu ubigizemo uruhare mu gihe gito.
Uburusiya na Ukraine byakoresheje amato mato cyane atagira abantu (sea drones) mu kugaba ibitero ku mato y’intambara akomeye, ibi bikaba byarahinduye uburyo intambara zo mu mazi zirwanwa hatitabajwe abasirikare benshi mu nyanja.
Imibare y’igisirikare cya Ukraine yagaragaje ko abasirike 1.307.540 b’u Burusiya bamaze kugwa mu ntambara bahanganyemo na Ukraine yatangiye muri Gashyantare 2022, nubwo Uburusiya butayemera bukavuga ko Ukraine yatakaje abarenga miliyoni 5.
Iyi raporo ya Ukraine yashyizwe hanze kuri uyu wa 9 Mata 2026, ikaba inagaragaza ko u Burusiya bwatakaje ibifaru 11.847, imodoka z’imitamenwa 24.370, kajugujugu 350 na drone 255.539, ubwato 33, imodoka za gisirikare n’izitwara amavuta 88.332, Intwaro z’ubwirinzi bw’ikirere 39.689, na submarine 2.
Perezida wa Ukraine, Volodymr Zelensky aheruka kubwira France TV muri Gashyantare ko abasirikare ba Ukraine 55.000 ari bo bamaze kugwa muri iyi ntambara.









