Imyaka itanu irashize umuraperi Jay Polly yitabye Imana

Kuri uyu wa 2 Nzeri 2026 bimyaka itanu (5) iruzuye umuraperi Tuyishime Joshua (Jay Polly) yitabye Imana.
Yitabye Imana ku itariki ya 2 Nzeri 2021 aguye mu bitaro bya Muhima aho yagejejwe avanwe muri Gereza ya Mageragere.
Uyu muhanzi, wamenyekanye cyane mu njyana ya Hip Hop no mu itsinda rya Tuff Gang, akomeza kwibukwa n'inshuti, umuryango, ndetse n'abakunzi b'umuziki nyarwanda kubera uruhare rukomeye yagize mu guteza imbere iyi njyana.
Buri mwaka, abo mu muryango we n’abandi bahurira mu irimbi rya Rusororo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, mu rwego rwo gusukura imva ye no kumwibuka.
Gusa nubwo bimeze gutyo, kugeza uyu munsi haribazwa impamvu hadategurwa igitaramo cyo kwibuka uyu muraperi, cyane cyane ko ibihangano yasize na n’uyu munsi bigikora ku mutima ya benshi.
Uyu muraperi witabye Imana ku wa 2 Nzeri 2021, yabonye izuba ku wa 5 Nyakanga 1988, yasize abana babiri b'abakobwa.
Amakuru agaragaza ko ku munsi ubanziriza urupfu rwe, Jay Polly na bagenzi be bari kumwe muri gereza ya Mageragere barimo uwitwa Iyamuremye Jean Clement na Niyomugabo Jean Claude banyoye ibintu byavanzwe hifashishijwe isukari, alcool n’amazi ashyushye byavanzwe n'uwitwa Harerimana.
Nyuma yo kubinywa bose bamerewe nabi bajyanwa mu bitaro bya Muhima ari n’aho Jay Polly yaje kugwa.
Umurambo wa Jay Polly wakorewe ibizamini byo mu maraso, mu nkari no mu gifu.
Isuzuma ryakozwe na RFI rigaragaza ko Jay Polly yishwe n’ikinyabutabire cyitwa Methanol (Methanol alcohol intoxication).
Bisobanurwa ko mu mubiri we hasanzwemo ikinyabutabire cya methanol cyinshi cyateye umutima we guharara ibizwi nka ‘cardiorespiratory arrest’.




