Abanyempano 50 batangiye urugendo rushakisha umuhanzi uzegukana miliyoni 4 Frw

Sep 2nd, 2026 03:00 AMBy Vainqueur Mahoro
Share
Abanyempano 50 batangiye urugendo rushakisha umuhanzi uzegukana miliyoni 4 Frw

Abanyempano 50 batoranyijwe mu barenga 100 bitabiriye amajonjora yibanze y'irushanwa rya Rwanda Next Superstar 2026.

Kuri ubu abahatana batangiye icyiciro cya Gutora (Voting) guhera  ku wa 1 Nzeri 2026 saa 23:59, bikazarangira ku wa 10 Ukwakira 2026 saa 23:59.

 

Muri iki cyiciro, amajwi y’abafana azagira 40%, mu gihe akanama Nkemurampaka kazagira 60% by’amanota azashingirwaho mu guhitamo abazakomereza mu byiciro bikurikiraho.

 

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Nzeri 2026, muri Play Hotel i Remera mu Mujyi wa Kigali, habereye ikiganiro n’itangazamakuru cyatangiwemo amakuru arambuye ku irushanwa rya Rwanda Next Super Star 2026.

449317.jpg

Abategura iri rushanwa barangajwe imbere na Bahati Makaca bavuga ko intego yabo itari ugushaka gusa umuntu uzatwara igihembo, ahubwo ari ukubaka urubuga ruzafasha impano nshya kumenya uko umuziki ukorwa nk’umwuga, kubaka izina, gukorana n’abahanga no kubona amahirwe yo gukomeza umwuga nyuma y’irushanwa.

 

Ku itariki ya 13 Kanama 2026 nibwo, habaye icyiciro cya mbere Pre-Selection cyitabiriwe n'abarenga 100 cyabereye muri Copenhagen Lounge mu Kicukiro, aho abanyempano bahawe umwanya wo kwerekana ubushobozi bwabo imbere y’Akanama Nkemurampaka.

 

Nyuma y’irushanwa ry’ibanze, hatoranyijwe abanyempano 50 bakomeje mu rugendo rwo guhatanira kuba Rwanda Next Super Star 2026. 

 

Akanama Nkemurampaka kagizwe n’abarimo umuhanzi Mico The Best, Bahati Makaca , Tonzi, ndetse na Producer Iyzo Pro, abantu bafite ubunararibonye mu ngeri zitandukanye z’umuziki nyarwanda

 

Uzegukana Rwanda Next Super Star 2026 azahabwa igihembo nyamukuru cya 4,000,000 Frw, ndetse ahabwe n’amasezerano ya management azamara umwaka umwe.

 

Uwa kabiri azahabwa 2,000,000 Frw, mu gihe uwa gatatu azahabwa 1,000,000 Frw.

449318.jpg

Abategura Rwanda Next Super Star 2026 bavuga ko icy'ingenzi atari ukumenya gusa uwatsinze irushanwa, ahubwo ari ukureba uko impano z’abitabiriye zakomeza kubyazwa umusaruro nyuma y’irushanwa.

449375.jpg
449328.jpg
449319.jpg
449316.jpg
449321.jpg
Inkuru Bijyanye
Izindi