Impaka mu rubanza rw’Umujyi wa Kigali n’Umutarange bahanganiye ubutaka bwa Miliyali 5Frw

Mar 27th, 2026 08:22 AMBy Vainqueur Mahoro
Share
Impaka mu rubanza rw’Umujyi wa Kigali n’Umutarange bahanganiye ubutaka bwa Miliyali 5Frw

Umujyi wa Kigali umaze iminsi mu nkiko uburana na Isingizwe Yves n’umugore we, Ihimbazwe Esther bareze uyu mujyi nyuma y’uko usabye urukiko gushyiraho itambamira ku butaka abo bombi baguze na sosiyete yitwa Mega Holdings mu Ukwakira 2025 ndetse nayo yari yarabuguze n’Umujyi wa Kigali ngo bwubakwemo inzu zo guturamo zizwi nka ‘apartments’.

Umujyi wa Kigali washyizeho iri tambamira ugaragaza ko aba bombi babukasemo ibibanza mu buryo budakurikije amategeko, nyamara bo bagaragaza ko kubugurisha bijyanye n’uko babyifuza babifitiye uburenganzira kuko ubwo butaka babufitiye icyangombwa.

 

 

Ni ubutaka bungana na hegitari 9.429 bufite UPI 1/05/04/05/157 buherereye mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kagarama mu Kagari ka Rukatsa.

 

 

Mu iburanisha ryabereye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa 26 Werurwe 2026, hari impande eshatu zari zihagarariwe n’abunganizi mu mategeko ndetse n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubutaka (NLA) cyari kihafite umwavoka.

 

 

Mu rukiko Umujyi wa Kigali uvuga ko sosiyete ya Mega Holdings yarenze kumasezerano ikaba yaragurishije umutungo itaragombaga kuwugurisha.

 

  

Inkomoko y’uyu mutungo nkuko Umujyi wa Kigali wabisobanuye  

Mega Holdings yegereye Akarere ka Kicukiro ibagezaho umushinga wo kubaka amazu mu kibanza gifite UPI 1/05/04/05/1571.

 

Umujyi wa Kigali waje kwemerera Mega Holdings kuhagura mu 2012 ariko ntibahita bahubaka.

 

 

Nyuma mu 2016, Akarere ka Kicukiro buherereyemo kaje gufata umwanzuro w’uko kuva hashize imyaka itatu budakoreshwa icyo bwagenewe bugomba gusubizwa mu maboko ya Leta ikahakorera ibindi biri mu nyungu rusange.

 

 

Mega Holdings yagenewe ubundi butaka i Kanombe n’i Gahanga ariko ntiyabwishimira irabwanga hanzurwa ko isubizwa amafaranga ariko hashira umwaka Umujyi wa Kigali utarishyura, bituma igana inkiko.

 

 

Byaje kurangira Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rubigiyemo rufasha izo mpande zombi kumvikana, urubanza bararuhagarika mu 2019 bemeranya ko ubutaka busubizwa Mega Holdings.

 

 

Ibyo bishimangirwa n’uburubanza rwabaye  rufite RAD 00147/2018/TGI/NYGE aho Umujyi wa Kigali waretse ikirego ugasaba ko habaho ubuhuza  ubwo bwumvikane  bwaje gukorwa impande zose yaba umujyi wa Kigali, akarere ka Kicukiro ndetse n’ubuyobozi bukuru bwa RDB bemeranywa ko umutungo uguma mumaboka ya Mega Holdings Ltd, ikawubyaza umusaruro.

 

 

Nyuma y’uko iyo sosiyete isubijwe bwa butaka yaje kubwubakamo inzu ebyiri zigeretse za ‘apartments’ ahandi ifata umwanzuro wo kuhagurisha ari naho Isingizwe yinjirira muri iyo dosiye.

 

 

Isingizwe Yves yaguze ubwo butaka arenga miliyari 5 Frw ndetse ahita akatamo ibibanza atangira kubigurisha abantu batandukanye.

 

 

Umujyi wa Kigali wo uvuga ko Sosiyete Mega Holdings Ltd yahawe inshingano zo kuhubaka amazu Real Estate  ko itagomba kuhagurisha.

 

 

Abunganira umuturage na Mega Holdings Ltd bo bavuga ko ibyo Umujyi wa Kigali uvuga atari ukuri kuko utagaragaza aho babyumvikaniye cyangwa inyandiko iyo ariyo yose bagiranye ibategeka ibyo uvuga cyangwa ibabuza kugurisha undi muntu uwo ari we wese.

 

 

Mukugura ubutaka ntibigeze babategeka ibyo bagomba kubukoresha ,  bakaba bari bafite uburenganzira bwo kubugurisha kubutangaho ingwate ndeste no kubukodesha.

  

 

Akomeza avuga ko umushinga wo kubaka atari Akarere kabitegetse ahubwo ni umushinga Mega Holdings Ltd  yagejeje mu karere barawemera  bemera kubagurisha ubutaka, bungana na Hegitari 10.

 

 

Yagaragaje ko no muri ayo masezerano nta ngingo igaragaza ko Mega Holdings itemerewe kugurisha ubwo butaka irimo ndetse ko ibijyanye n’ubukode Umujyi wa Kigali uvuga bisa n’urwitwazo kuko ari rusange aho buri muntu utunze ubutaka ari ko biba bimeze kandi ko aba yemerewe kubukoresha icyo ashaka.

 

 

Umujyi wa Kigali wo uvuga ko  Mega Holdings Ltd yahawe  amazu kubw’inyungu Rusange.

 

 

Uwunganira umuturage urega avuga ko niba Umujyi wa Kigali warasabaga Mega Holdings Ltd kubaka amazu yategetswe ifite ubu inafite ububasha bwo gutegeka abaguze (ubutaka) amazu bagomba kuhubaka.

 

 

Uwunganira Umujyi wa Kigali yemeye ko ubwo butaka bwari mu maboko y’iyo sosiyete ariko agaragaza ko hari amasezerano yagiranye na yo mu Ukwakira 2021 bumvikanyemo ko bagomba kubakamo inyubako za ‘apartments’ 46 zituza abantu benshi kandi ikibazo kizaba bazakiranurwa mu buryo bw’ubwumvikane.

 

 

Yagaragaje ko ayo masezerano ubu agifite agaciro kuko impande zombi zitigeze ziyatesha agaciro bityo ko Mega Holdings yayarenzeho ikagurisha ubwo butaka kandi bari barumvikanye kubwubakamo inzu zo gutuza abantu benshi mu buryo bw’inyungu rusange.

 

 

Yagaragaje ko kandi ubwo butaka nubwo bwari mu maboko ya Mega Holdings bwari mu buryo bw’ubukode ku buryo butari ubwabo burundu kandi ko mu masezerano bagiranye harimo ingingo yo kuba bibaye ngombwa bavugurura amasezerano babyumvikanyeho ariko ibyo byose bikaba bitarakozwe agasanga itambamira ryakozwe rifite ishingiro.

 

 

Uwari uhagarariye NLA yagaragaje ko kuba Mega Holdings yaragurishijwe ubwo butaka nta kibazo ibibonamo kuko amategeko agena ko ufite icyangombwa cy’ubutaka aba ari we nyirabwo ariko ko itambamira ryo rizavaho bikozwe n’uwarisabye.

 

 

Uruhande rw’abunganira Isingizwe Yves, rwagaragaje ko Umujyi wa Kigali wakomeje kwitsa ku masezerano bisa n’aho ari bishya mu rubanza kuko ubundi itambamira ryashingiye ku kuba ibibanza byaragurishijwe bitarahabwa UPI.

 

 

Yagaragaje ko iryo tambamira rikwiye gukurwaho haba hari n’ibyo Umujyi wa Kigali ushaka kumvikana na Mega Holdings ukabikora nta ririho kuko umukiliya wabo akomeje kuhahombera nk’umuntu washoyemo imari harimo amafaranga ya banki ashobora kuba ari gutinda kuyishyura kuko ubu ihererekanya n’abaguze rudashoboka.

 

 

Mu rukiko hari ingingo yagiwe impaka yazamuwe n’abunganira Isingizwe Yves bamaganye Umujyi wa Kigali wagaragaje ko Mega Holdings wayigurishije ubutaka ku mafaranga make ariko ngo yo ibugurisha kuri menshi cyane kandi ntiyagira icyo iwugenera kuri ayo mafaranga.

 

Abunganira Mega Holdings na Yves bagaragaje ko igiciro umuntu agurishaho ubutaka bwe gishingira gusa ku bwumvikane n’ubugura.

 

 

Inkomoko y’iki kibazo

 

 

Mu 2019 ubwo Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwari rumaze gufasha Umujyi wa Kigali na Mega Holdings Ltd kumvikana, bemeranyije ko ubutaka busubizwa Mega Holdings.

 

 

Nyuma y’uko iyo sosiyete isubijwe bwa butaka yaje kubwubakamo inzu ebyiri zigeretse za ‘apartments’ ahandi ifata umwanzuro wo kuhagurisha abarimo Isingizwe Yves yinjira muri dosiye atyo.

 

 

Isingizwe Yves yaguze ubwo butaka arenga miliyari 5 Frw ndetse ahita akatamo ibibanza atangira kubigurisha abantu batandukanye.

 

 

Nyuma Umujyi wa Kigali waje kubimenya muri Mutarama 2026 usaba urukiko gushyiraho itambamira kuko wavugaga ko Isingizwe ari kugurisha ibibanza bitarahabwa UPI kandi bishobora guteza amakimbirane.

 

 

Ibyo byaje no kubyara urubanza ndetse Isingizwe Yves yaje gutabwa muri yombi ashinjwa kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

 

 

Mu kuburana Isingizwe yasobanuye ko ubutaka ari kugurisha yabuguze na Mega Holdings kandi yari abifitiye ibyangombwa aza kurekurwa ariko rya tambamira rigumaho ari na ryo yaregeye Umujyi wa Kigali.

 

 

Nyuma Umujyi wa Kigali waje kubimenya muri Mutarama 2026 usaba urukiko gushyiraho itambamira kuko wavugaga ko Isingizwe ari kugurisha ibibanza bitarahabwa UPI kandi bishobora guteza amakimbirane.

 

 

Ibyo byaje no kubyara urubanza kuko Isingizwe Yves yaje gutabwa muri yombi ashinjwa kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

 

 

Mu kuburana Isingizwe yasobanuye ko ubutaka ari kugurisha yabuguze na Mega Holdings kandi yari abifitiye ibyangombwa aza kurekurwa ariko rya tambamira rigumaho ari na ryo yaregeye Umujyi wa Kigali.

 

 

Nyuma yo kumva impande zose, urukiko rwavuze ko urwo rubanza ruzasomwa ku itariki ya 23 Mata 2026.

010a9441-77b91.jpg
Ubu butaka nibwo bwatumye Umujyi wa Kigali wisanga mu nkiko
Inkuru Bijyanye
Izindi
Impaka mu rubanza rw’Umujyi wa Kigali n’Umutarange bahanganiye ubutaka bwa Miliyali 5Frw
Impaka mu rubanza rw’Umujyi wa Kigali n’Umutarange bahanganiye ubutaka bwa Miliyali 5Frw

Umujyi wa Kigali umaze iminsi mu nkiko uburana na Isingizwe Yves n’umugore we, Ihimbazwe Esther bareze uyu mujyi nyuma y’uko usabye urukiko gushyiraho itambamira ku butaka abo bombi baguze na sosiyete yitwa Mega Holdings mu Ukwakira 2025 ndetse nayo yari yarabuguze n’Umujyi wa Kigali ngo bwubakwemo inzu zo guturamo zizwi nka ‘apartments’.

Reba inkuru
"ntewe ishema no kwica abategetsi ba iran" Trump yavuze ko atewe ishema no kwica abategetsi ba Iran
"ntewe ishema no kwica abategetsi ba iran" Trump yavuze ko atewe ishema no kwica abategetsi ba Iran

Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Perezida Donald Trump wa Amerika yavuze ko ari “ishema rikomeye” kuba arimo kwica abo mu butegetsi bwa Iran.

Reba inkuru
Michael B. Jordan yegukanye igihembo cya Oscar cye cya mbere
Michael B. Jordan yegukanye igihembo cya Oscar cye cya mbere

Mu birori bya Academy Awards byabaga ku nshuro ya 98 byabaye ku Cyumweru tariki 15 Werurwe 2026, umukinnyi wa filime Michael B. Jordan yegukanye igihembo cye cya mbere cya Oscar mu cyiciro cy’Umukinnyi Mwiza wa Filime (Best Actor).

Reba inkuru
Nyuma yimyigaragambyo Kenya yemeje ko u Burusiya butazongera kujyana abenegihugu bayo mu ntambara yo muri Ukraine.
Nyuma yimyigaragambyo Kenya yemeje ko u Burusiya butazongera kujyana abenegihugu bayo mu ntambara yo muri Ukraine.

Nyuma yuko Imiryango itandukanye ya baturage muri Kenya ku wa 5 Werurwe 2026, yakoreye imyigaragambyo mu murwa mukuru wa Nairobi isaba ko leta y’icyo gihugu yatabara abana babo bavuga ko bashutswe bakoherezwa ku rwanira u Burusiya mu ntambara iri kubera muri Ukraine. Minisitiri w’Intebe wa Kenya akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Musalia Mudavadi, yatangaje ko u Burusiya bwemeye kutongera kohereza Abanyakenya mu ntambara yo muri Ukraine.

Reba inkuru