Guverinoma y’u Rwanda Yemeje Urupfu rwa Alain Mukuralinda

Apr 4th, 2025 04:37 AMBy Vainqueur Mahoro
Share
Guverinoma y’u Rwanda Yemeje Urupfu rwa Alain Mukuralinda

Itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda ryasohotse mu gitondo cyo ku wa 4 Mata 2025 ryemeje amakuru yari yaraye yandikwa hirya no hino avuga ko Alain Mukuralinda umuvugizi wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda yatabarutse.

 

Iri tangazo rigufi, rivuga ko Alain Mukuralinda yaguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faysal azize ‘guhagarara k’umutima’.

 

Mbere mu ijoro rya tariki 3 Mata 2025 byari byavuzwe ko yazize guturika k’udutsi tw’ubwonko, indwara yatumye ajya muri coma guhera ku wa Gatatu tariki 02, Mata, 2025

GnrQoDuXsAAtq82.jpg

Ni umuntu wakundaga gusabana, kwisanisha n’abantu bose agezemo, kandi agakunda gutera urwenya. Yakundaga umupira cyane ko yari afite n’ikipe y’abato.

Ni we wahimbye indirimbo y’Ikipe y’Igihugu Amavubi yitwa ‘Tsinda batsinde” ndetse yahimbye n’izindi zakunzwe z’andi makipe arimo APR FC, Kiyovu Sports na Rayon Sports, n'andi.

 

Alain Muku wavutse mu 1970, yize amashuri abanza mu Rugunga, ayisumbuye ayiga i Rwamagana yiga Icungamutungo, aho yavuye ajya muri Kaminuza y’u Rwanda mu 1991 gusa ntiyarangiza.

 

Yahavuye ajya kwiga mu Bubiligi ibijyanye n’amategeko.

 

Mu mirimo yakoze, harimo kuba Umushinjacyaha ndetse aba n’Umuvugizi w’Ubushinjacyaha. Yaburanye imanza zikomeye zirimo iz’abakoze ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

 

Alain Mukurarinda ufite amateka yihariye mu muziki Nyarwanda, yari  umuhanzi akaba n’umwe mu bareberera inyungu z’abahanzi (Manager).

 

Mu 2019 yatangaje ko yasinyanye amasezerano y’imyaka itatu n’umuhanzikazi Clarisse Karasira yo kuba umujyanama we biturutse ku kuba yaramubonyemo impano yo gukora ibihangano by'umwimerere nyarwanda.

 

Ku wa 14 Ukuboza 2021  nibwo Alain Mukurarinda wigeze kuba Umushinjacyaha n’Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, yahawe imirimo mishya agirwa Umuvugizi wungirije wa Guverinoma.

 

Mukurarinda wabaye Umushinjacyaha guhera mu 2002,  yari yungirije Yolande Makolo wagizwe Umuvugizi wa Guverinoma muri Nyakanga 2021.

 

Itangazo ry’Inama y’Abaminisitiri ryo ku wa 14 Ukuboza 2021 niryo ryahaye Mukurarinda iyi mirimo nyuma y’imyaka itandatu asezeye by’igihe kitazwi mu bakozi ba leta.

 

Uyu mugabo usanzwe ari n’umuhanzi, yaherukaga mu nzego z’ubuyobozi bw’igihugu mu 2015 nyuma y’uko yari yasabye gusezera akazi yari afite ko kuba Umushinjacyaha.

 

Ni we wavugiraga Ubushinjacyaha muri icyo gihe ndetse yanaburanaga imanza nyinshi zikomeye mu gihugu. Yibukirwa ku rubanza rwa Ingabire Victoire kuko ariwe wamushinjaga.

 

Ubwo yasezeraga mu 2015 yahise asanga umuryango we i Burayi kuko hari hashize iminsi mike umugore we abonye imirimo mu Buholandi muri Heineken.

 

Nyuma yagiye kuba muri Côte d’Ivoire aho umugore we yari yabonye imirimo nk’ushinzwe iyamamazabikorwa mu ishami rya Heineken i Abidjan.

 

Muri icyo gihe umugore we yari yongeye kubona imirimo mu Rwanda muri Bralirwa, bituma umuryango ugaruka mu gihugu.

 

Yize amashuri y’inshuke  mu Rugunga, akurikizaho amashuri abanza 8 nyuma y’uko hari habayeho impinduramatwara (Réforme), aza kujya kwiga amashuri yisumbuye i Rwamagana mu Icungamutungo (Economique) imyaka itandatu.

 

Muri Kamena 1990 nibwo yasoje amashuri abona buruse yo kujya kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda.

 

Mu mwaka 1991, yaje kujya kwiga mu bya Science Politique et Sociale ariko baza kuvangamo abandi biga Sciences Economiques mu gihugu cy’Ububiligi.

 

20250403_224324.jpg

20250403_224248.jpg

 

 

Inkuru Bijyanye
Izindi