Guo Jiaxuan wakiniyeho Bayern Munich yitabye Imana habura umunsi ngo yizihize isabukuru y'amavuko

Guo Jiaxuan yitabye Imana ku myaka 18 nyuma y'impanuka ikomeye yagiriye mu kibuga, uyu mukinnyi wigeze gutumirwaho na Bayern Munich muri gahunda yayo yo guteza imbere abana bafite impano yitabye Imana habura umunsi umwe ngo yuzuze imyaka 19.
Mu mwaka wa 2023 nibwo Bayern yatumiye Guo Jiaxuan, yari umwe mu bana baturutse mu bice bitandukanye by'Isi kugira ngo Bayern Munich itoranyemo abafite impano idasanzwe, uyu mukinnyi akaba we yari yaturutse mu gihugu cy'Ubushinwa.
Guo Jiaxuan yagiriye impanuka ikomeye mu mukino wabaye mu kwezi gushize ubwo yagonganaga n'undi mukinnyi, muri uko kugongana bamukubise ivi ku mutwe bituma agira ikibazo ku bwonko haba ukuviramo imbere. Uwo mukino wari wabereye mu gihugu cya Esupanye.

Ikipe ya RC Alcobendas yakiniraga yahise imugenera ubutumwa bwo kumwihanganisha akijyanwa mu bitaro kuri uwo munsi, uwo musore ubwo yari arikuvurirwa muri Esupanye umuryango we wasabye ko yahita yoherezwa mu bushinwa ari naho yaguye mu bitaro bya Beijing habura umunsi umwe ngo yizihize isabukuru y'imyaka 19.
Mu butumwa Bayern Munich yatangaje yagize iti '' FC Bayern ibabajwe n'urupfu rwa Guo Jiaxuan wanyuze mu ikipe yacu witabye Imana afite imyaka 18 aguye mu Bushinwa. Yahatanye cyane n'ingaruka z'impanuka yagize ku mutwe ubwo yari mu myitozo ku itariki 6 Gahyantare muri Esupanye, twifatanyije n'umuryango we ndetse n'inshuti.''
Jiaxuan yatangiye gukina Chinese Super League afite imyaka 13, icyo gihe yari mu ikipe ya Beijing Guoan. Ku myaka 17 nibwo yatangiye gukinira ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 17 akaba yari umwe mu bakinnyi bakina muri ba myugariro wari ufite impano idasanzwe ukomoka mu Bushinwa.