Byiringiro Lague nyuma yo gukubita no gukomeretsa umukobwa washanze ko baryamana

Nov 9th, 2026 10:01 AMBy Vainqueur Mahoro
Share
Byiringiro Lague nyuma yo gukubita no gukomeretsa umukobwa washanze ko baryamana

Polisi y’u Rwanda yemeje ko Byiringiro Lague wahoze akinira ikipe ya Police FC unakinira Ikipe y’Igihugu Amavubi, yatawe muri yombi akekwaho gukubita no gukomeretsa, akekwaho gukorera umukobwa.

Byiringiro Lague wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda no hanze yarwo biravugwa ko yatawe muri yombi nyuma yo gukubita no gukomeretsa umukobwa wanze ko baryamana.

 

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 8 Ugushyingo 2026 mu Murenge wa Runda, Akarere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo.

 

Amakuru agera ku bitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda avuga ko Byiringiro Lague yakubitiye uyu mukobwa muri Guest House iri i Kamonyi nyuma y'uko yanze ko baryamana.

 

Uyu mukinnyi yahamagaye uwo mukobwa mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki ya 7 Ugushyingo 2026, amusanga mu icumbi [Guest House] iri ku Kamonyi.

 

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yatangaje ko Byiringiro Lague yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.

 

Yasobanuye ko uyu mukinnyi yafashwe mu ijoro ryo ku wa 07 rishyira ku wa 08 Ugushyingo 2026, nyuma yo gukekwaho gukorera icyo cyaha mu Murenge wa Runda, mu Karere ka Kamonyi.

 

Yagize ati “Mu ijoro ryo ku wa 7 rishyira iryo ku wa 8 Ugushyingo 2026, Byiringiro Lague yafunzwe akekwaho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa yakoreye mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi. Afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Runda.”

 

Ubwo bari barangije gusangira uyu mukobwa yanze kuryamana na Lague undi yamukubise kugeza ubwo yatabaje Inzego z’Umutekano.

 

Byiringiro afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi iherereye mu Murenge wa Runda, mu gihe iperereza rikomeje.

 

Byiringiro Lague yakiniye amakipe anyuranye mu Rwanda, arimo iya Police FC yaherukaga gukinira, na APR FC yakiniye mbere yo kwerecyeza mu ikipe ya Sandvikens IF ikina mu cyiciro cya kabiri muri Sweden, yari yerecyejemo muri Mutarama 2023, akayisinyira imyaka ine, ariko akaza gutandukana na yo amasezerano atarangiye.

 

Inkuru Bijyanye
Izindi