“Byaba ari ukuyobya uburari” iby’igitero cyo kwica Trump ntibivugwaho rumwe

Apr 27th, 2026 10:45 AMBy Vainqueur Mahoro
Share
“Byaba ari ukuyobya uburari” iby’igitero cyo kwica Trump ntibivugwaho rumwe

Donald Trump yatangaje ko umugabo wagabye igitero muri Washington Hilton Hotel aho yari mu musangiro n’abanyamakuru bakorera muri White House yashakaga kwica abayobozi bakuru ari umurwayi wo mu mutwe, nubwo abakurikira ibya Politike batabivugaho rumwe bagaragaza ko byaba ari ibintu byateguwe mu rwego rwo kurangaza abanyamerika.

Umugabo watawe muri yombi nyuma yo kurasa muri hotel aho abanyamakuru bakorana n’ibiro bya Perezida wa Amerika Washington Hilton Hotel bari bateraniye basangira na Donald Trump ku wa Gatandatu tariki 25 Mata 2026 nijoro yatangajwe ko ari umwalimu witwa Cole Tomas Allen.

 

Uyu mugabo w’imyaka 31 yigisha mu ishuri ryisumbuye, aba mu gace ka Torrance mu Mujyi wa Los Angeles muri Leta ya California, nk’uko abategetsi babivuze.

 

Ubutumwa uyu mugabo yandikiye abo mu muryango we bugaragaza ko muri Washington Hilton Hotel nta mutekano uhagije uhari ndetse hari ukwirara kuko yinjiranye intwaro nyinshi ariko ntibatekereze ko ashobora guteza ikibazo.

 

Uyu mugabo ukekwa yavuye i Los Angeles na gariyamoshi ikamugeza i Chicago, maze akavayo agana i Washington DC gusoza umugambi we.

 

Yari acumbitse muri Washington Hilton hotel yaberaga kiriya gikorwa cya Trump n’abanyamakuru, ko yakoze igitero cye afite “imbunda ntoya, imbunda yo mu ntoki, n’ibyuma byinshi”.

 

Abantu bibaza ukuntu uyu mugabo yaba yaramenye mbere ho icyumweru ko Perezida Trump yaba azaba ari muri iyi hotel kuburyo ahagera mbere ye.

 

Mu 2025, Allen yarangije amasomo ya ‘masters’ mu ishami rya ‘computer science’ muri California State University, imwe muri kaminuza zikomeye muri Amerika.

 

Mu Kuboza 2024, Allen yatowe nk’umwalimu w’ukwezi warushije abandi ku kigo cy’ishuri ryisumbuye yigishaho, nk’uko cyabigaragaje ku rubuga rwa Facebook.

 

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Mbere agezwa imbere y’urukiko rw’i Washington DC aregwa ibyaha birimo kurashisha imbunda agamije kwica.

 

N’ubwo inzego z’umutekano (FBI na Secret Service) zemeza ko iki cyari igitero cyateguwe hashingiwe ku nyandiko (manifesto) zasanzwe aho yari acumbitse, gusa hari ibitekerezo bitandukanye n’amakuru atavugwaho rumwe n’abantu ku mbuga nkoranyambaga kugeza uyu munsi.

 

Ibivugwa ko byateguwe (Staged Theories): Hari abavuga ko iki gitero gishobora kuba cyateguwe hagamijwe kuyobya uburari cyangwa inyungu za politiki, batumva ukuntu umuntu witwaje intwaro yinjira muri hotel, ntibyitabweho. 

 

Bamwe ku mbuga nkoranyambaga bakoresheje ijambo (ikinamico) bumvikanisha ko bishobora kuba bitari ukuri.

 

Inyandiko ya Cole Tomas Allen ubwayo yagaragaje ko yibajije uburyo yashoboye kwinjira muri hoteli afite intwaro nta n'umwe umuhagaritse, ibi bikaba bituma hari abibaza niba hari akagambane cyangwa uburangare budasanzwe bw'inzego z'umutekano.

 

Abamuzi n’abanyeshuri yigishaga batangaje ko batunguwe kuko bamubonaga nk’umuntu utuje kandi w’umuhanga, ibi bikaba bituma bamwe bashidikanya ku byamuteye gukora ibi.

Hari abasesenguzi bahuze iki gitero n’imikino y’ikinamico yategurwa mu rwego rwo kurangaza abanyamerika batishimiye ubutegetsi bwa Donald Trump ndetse no kubarangaza kugira ngo batita cyane ku birego bya Jeffrey Epstein ashinjwa.

 

Bahera kandi ku ntambara ya Iran, bigaragara ko Amerika yastinzwe nyuma y’uko ihuye nibyo itari yiteze kuri uru rugamba bikagera aho yo ubwayo yisabira ibiganiro.

 

 

Aba basesenguzi kandi bavuga ko aya mayeri Trump yayakoresheje igihe yiyamamazaga ubwo yarasirwaga i Pennsylvania ibintu babona byaratumye atsinda amatora. 

 

Iperereza riracyakomeza kugira ngo hamenyekane niba hari abandi bari inyuma y'iki gikorwa cyangwa niba Allen yarabikoze wenyine.

download.jfif
6c693627d2f47975881d3fa895758e2c63ec6a9a.jpg
Inkuru Bijyanye
Izindi