Bibasaba kumarana nibura amasaha 300: ibituma abantu bahinduka inshuti magara

Ubushakashatsi bugaragaza ko kugira ngo abantu bahinduke inshuti magara zishobora no kurambana, bimwe mu bibigiramo uruhare harimo no kuba baramaranye igihe kigera mu masaha 300 bakabasha kuganira byimbitse ku rwego bizamo n’amarangamutima menshi.
Umushakashatsi wo muri Kaminuza ya Kansas yo muri Amerika, Jeffrey Hall, ni we watangaje ko mu bugenzuzi bwe yatahuye ko kugira ngo abantu babe inshuti magara z’igihe kirekire bibasaba kuba baramaranye igihe kigera ku masaha 300.
Muri Kanama 2024, Ikinyamakuru Time cyo muri Amerika cyatangaje ko uyu mushakashatsi yahishuye ko ubundi ikigereranyo kinini cy’abantu benshi baba inshuti zisanzwe bamaze kumenyana ku bintu by’ibanze, iyo bahuye nibura bakamarana umwanya ungana n’amasaha 50.
Ni mu gihe ku masaha 90 baba batangiye kuba inshuti z’inkoramutima, ndetse kuri 300 akaba ari bwo baba inshuti magara.
Naho umushakashatsi Robin Dunbar wo mu Bwongereza, we yagaragaje ko ibindi bigira uruhare mu gutuma abantu baba inshuti magara ari ukuba bafite ahahise hamwe, ndetse bakaba bahuje intego n’indangagaciro.
Irindi tsinda ry’abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Stanford muri Amerika, ryo ryagaragaje ko kugira ngo abantu babe inshuti magara bikunze no kugirwamo uruhare no kuba inshuti yawe yakwitaho mu marangamutima cyane cyane nk’igihe uri mu byago igakomeza kukuba hafi kugeza usohotse muri ibyo bihe.

